Mu magambo yuje imitoma myinshi n'amagambo anogeye amatwi, Prince Kid yifurije isabukuru nziza umugore we Miss Iradukunda Elsa wujuje imyaka 25.
Ni ku nshuro ya mbere Miss Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2017 yijihije isabukuru ari umugore kuko hashize iminsi mike we Prince Kid basezeranye kubana akaramata.
Ishimwe Dieudonne benshi bazi nka Prince Kid abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yamwifurije isabukuru nziza mu magambo asize umunyu yuje imitoma.
Ati 'Icya kabiri cya Yubile cyiza mwiza wanjye, mugore mwiza n'umufasha muri byose, umurikira buri munsi kandi mporana amashimwe y'ibihe ngirira iruhande rwawe. Sinjye uzarota nishimanye nawe izindi sabukuru nyinshi. Nzahora ngukunda!'
Miss Iradukunda Elsa yahise amusubiza ati "Urakoze cyane rukundo rwanjye! ndagukunda cyane."
Aba bombi urukundo rwa bo rwamenyekanye cyane umwaka ushize ubwo Prince Kid yafingwaga ashinjwa ihohoterwa yakoreye abana b'abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye, Miss Iradukunda Elsa wegukanye ikamba rya 2017, benshi bakunze uburyo yamurwaniye ishyaka.