Uyu mutingito wumvikanye ahagana saa Mbili z'umugoroba wageze mu bihugu by'u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Uganda.
Urubuga Volcano Discovery rukurikirana ibijyanye n'imitingo rwatangaje ko uwo mutingito izingiro (epicentre) ryawo ryari i Rutshuru mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru muri RDC.
Inzobere mu bijyanye n'ibyo mu nda y'Isi mu Kigo Goma Volcanological Observatory (OVG) ziherutse kugaragaza ko mu nda y'Ikirunga cya Nyamulagira hari amahindure yatangiye kuzamuka agana rwagati mu murwa w'ikirunga, ku buryo gishobora kuruka vuba.
Umutingito wumvikanye kuri uyu wa Mbere wari woroheje kuko inzobere zivuga ko umutingito utangira kwangiza byinshi iyo watangiye kugera ku gipimo cya 6.
Imitingito ikanganye mu Karere u Rwanda ruherereyemo yaherukaga mu 2021 ubwo Ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga, kigatuma abaturage bo muri Kivu y'Amajyaruguru bahaturiye bahunga.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-humvikanye-umutingito-udakanganye