Koperative Abateraninkunga ba Sholi batunganya Kawa, barishimira ko biyujurije iteme ryatumaga batabasha kugeza umusaruro bejeje ku kicaro cya Koperative. Bari banafite impungenge z'uko na nyuma yo kuwutunganya utari kuzabona aho unyuzwa ujyanwa ku Isoko. Nyuma yo kwiyubakira iteme, bavuga ko bafite imbogamizi zo kutagira umuriro, aho bahendwa no kugura ibikomoka kuri Peterori.
Abanyamuryango b'iyi Koperative bakavugako iyangirika iki kiraro cyaboroherezaga mu bikorwa byabo ryaturutse ku biza byatewe n'imvura yaguye ari nyinshi cyane. Gahutu Vincent, umuhinzi wa Kawa akaba n'umunyamuryango w'iyi Koperative avuga ko nyuma yo kuganira n'ubuyobozi bwa Koperative basanze bagomba gutanga amaboko bakubaka iteme kugirango umusaruro wabo uzabone aho unyuzwa.
Umuhinzi akaba n'umunyamuryango Mukamuruta Epaphrodite, yagize ati' Kuva ibiza byaturutse ku mvura byakwangiza uyu muhanda twawukoreshaga twigengesereye kuko no kuhanyura byonyine ntacyo wikoreye biragoye ndetse n'Amapikipiki atwara abantu ntashobora kuhanyura neza. Twari twaratakaje ikizere tugatekereza ko bizanatugora kugeza umusaruro wacu kuri Koperative ariko ingamba zabonetse nuko twikoreye iteme kandi rizadufasha tukagabanya igihombo twari kuzagira'.
Niyitegeka Pascal, avuga ko nubwo hakozwe iri teme hanakwiye gukorwa n'andi atandukanye yo mu duce dutandukanye yagiye yangirika. Asaba kandi ko bahabwa umuriro kuko mu maraporo bahabwa bigaragara ko amavuta akoresha imashini zitonora Kawa n'iziyikaranga bitwara hafi Miliyoni 6 ku mwaka bigatuma bunguka amafaranga macye.
Yagize ati' Hari n'andi mateme ari hirya no hino akwiye gukorwa kuko nayo yarapfuye, ashobora gutuma abahinzi batabasha kugeza umusaruro ku isoko. Nubwo tuvuga amateme hari n'ikindi kibazo kibangamiye Koperative kijyanye n'umuriro w'amashanyarazi kuko ibyo dukora byose bidusaba kugura amavuta akoresha imashini zitandukanye dufite, zaba izitonora cyangwa izikaranga kuko buri mwaka nibura hagenda asaga Miliyoni 6 buri kanya'.
Umucungamutungo wa Koperative Abateraninkunga ba Sholi ikorera mu murenge wa Cyeza, Nshimiye Aimable avuga ko bagize igitekerezo cyo kwikorera iteme basaba n'umuganda abandi baturage kuko ryari ribangamiye imigenderanire y'abaturage.
Yongeyeho kandi ko bagifite ibindi bibazo bitandukanye birimo kutagira umuriro w'amashanyarazi bigatuma bakoresha imashini zinywa amavuta bikabatwara amafaranga menshi asaga Miliyoni 6 harimo n'ayo kuzisana kuko zipfa cyane. Yemeza ko mu gihe baba bahawe umuriro w'amashanyarazi byagabanya amafaranga batangaga, aho nibura batanga hagati ya Miliyoni 1- 2 andi agasigara akora ibindi cyangwa bikaba inyungu z'abanyamuryango.
Umuyobozi w'Imirimo rusange mu karere ka Muhanga, Kampire Flora yashimiye abanyamuryango b'iyi Koperative bagize uruhare mu kubaka iteme kuko ryari kuzatuma batabasha kugeza umusaruro ku isoko.
Agira kandi ati' Nkuko mubizi mu cyerekezo cya Repuburika y'U Rwanda, kigaragaza ko muri 2024 abaturage 100% bazaba bafite amashanyarazi, bityo rero hari umushinga ugiye gutanga amashyanyarazi ku baturage ku nkunga ya Banki y'Isi kandi mu kwezi kwa 7 abatuye hano n'uruganda rwa Kawa narwo ruzaba rukoresha umuriro'.
Mu karere ka Muhanga hari amateme menshi yangijwe n'ibiza byatewe n'imvura atarasanwa, aho agomba kugendaho asaga Miliyari hafi 2 ndetse mu ngengo y'imari ivuguruye, ubuyobozi bwagaragaje ko hari amateme menshi azakorwa hagamijwe gufasha abahinzi n'aborozi kugeza umusaruro ku isoko.
Akimana Jean de Dieu