"Mujyane Politike mbi kure ya siporo"-Perezida Kagame abwira abo mu nama ya FIFA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa kane, tariki ya 16 Werurwe, Perezida Paul Kagame, yahamagariye abayobozi b'isi kwirinda politiki mbi muri siporo.

Perezida Kagame yagejeje ijambo ku ntumwa zigera ku 2000 zirimo abayobozi bakuru b'umupira w'amaguru bo mu mpuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku isi (FIFA) yabereye i Kigali muri Kongere ya 73 ya FIFA.

Kongere ya FIFA, urwego rukuru rushinzwe amategeko muri FIFA,yahurije hamwe abayobozi bakuru ba FIFA, abahagarariye impuzamashyirahamwe zitandukanye ku migabane, n'abanyamuryango 211 ba FIFA n'abandi bafatanyabikorwa mu mupira w'amaguru.

Perezida Kagame yavuze ko uruhare rwa siporo mu mibereho y'abantu, cyane cyane umupira w'amaguru, rugenda rwiyongera cyane kandi rukomeye, bigendanye n'uko n'ubundi buryo bwo guteza imbere ubufatanye bw'isi bugenda bworoha.

Imbere y'imbaga y'abantu muri BK Arena,Perezida Kagame yagize ati: "Icyo isi ikeneye ni ukubona umwuka mwiza nk'uwa siporo muri politiki yacu, aho kuzana amacakubiri ya politiki muri siporo."

Yongeyeho ko ibyo ariyo mpamvu Qatar yishimiye kwakira amarushanwa y'igikombe cy'isi umwaka ushize kandi n'u Rwanda rukishimira kwakira iyi nama ya FIFA.

Perezida Kagame yashimangiye ati: "Tugomba kwirinda politiki mbi muri siporo, nk'uko twabibonye umwaka ushize,kunenga kuzuye uburyarya mu gikombe cy'isi."

Perezida Kagame yavuze ko aho kubaza impamvu igikombe cy'isi cyabereye muri Qatar, igikwiye ari ukubanza kubaza impamvu bidakwiriye ko icyakira.

Yongeyeho ati: 'Keretse niba tuvuze ko hari uburenganzira bumwe na bumwe bamwe muri twe bakwiriye kwishimira bonyine.

Ati: 'Ahubwo bijyanye no gukomeza gushyira abantu bamwe mu mwanya wabo, ariko imyifatire nk'iyo yari ikwiye kuba yarasigaye inyuma cyane mu mateka kugeza ubu.'

Perezida Kagame yavuze ko muri siporo hakenewe ko buri wese yibonamo ndetse hakabaho kubaha buri wese.

Yavuze ko "Politiki muri siporo igaragaza ibibazo abantu muri rusange bahura nabyo" mu buzima bwa buri munsi.

Aha yatanze urugero ko "Iyo abafana bateye imineke abakinnyi b'umupira w'amaguru bo muri Afrika cyangwa bagasebya umusifuzi w'umugore,biba biterwa n'imitekerereze mibi sosiyete abo bantu baturukamo ibagaburira.

Ati "Tugomba rero gukorera hamwe, kugira ngo umukino wisangemo buri wese, kandi wubahwe na buri wese. '

Perezida Kagame yashimiye FIFA kuba yarahisemo u Rwanda ngo rwakire iyi nama.Avuga ko bari guhitamo kujya ahandi anashimira Qatar kuba yarakiriye neza igikombe cy'isi cya 2023 na Argentina yacyegukanye.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mujyane-politike-mbi-kure-ya-siporo-perezida-kagame-abwira-abo-mu-nama-ya-fifa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)