Musanze: Hegitari zisaga 16 z'imyaka n'inzu zisaga 200 byangijwe n'urubura - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibihingwa byinshi byangijwe n'urubura n'ibyo mu Murenge wa Kimonyi biri kuri hegitari zisaga esheshatu, naho inzu nyinshi zangiritse ni izo mu Murenge wa Nyange zisaga 190. Hangiritse kandi ibikorwaremezo birimo imihanda n'amashuri.

Umwe mu bakorera ubuhinzi mu Murenge wa Nyange, Karegeya, yavuze ko uru rubura rwabashyize mu gihombo gikabije, dore ko nk'ibirayi byari biri hafi kwera.

Ati 'urubura rwangirije ibintu byinshi byahungabanyije ubukungu bw'abaturage. Ikintu cyose cyari mu murima cyangiritse.'

Akomeza avuga ko usibye imyaka yangiritse ku rwego rwo hejuru, hari n'ubutaka bwatwawe n'isuri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimonyi, hamwe mu hangiritse imyaka iri ku buso bunini, Gaudance Mukasano, yabwiye IGIHE ko amazi yarengeye igishanga atari ubwa mbere biba kuko ngo azanwa na ruhurura iva mu Murenge wa Busogo.
Atangaza ko kugira ngo iki kibazo gikemuke bishobora gutwara miliyali ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda, aya mazi akerekezwa mu mugezi wa Mukungwa.

Ati'Ruhurura iva muri Busogo niyo yuzuza amazi muri kiriya gishanga tugabanamo na Muko kikarengerwa. Ni ibintu bisanzwe iyo ari mu gihe cy'imvura tugira iki kibazo. Twari twarasabye ko badukorera iyo ruhurura n'icyo gishanga. Ni umushinga munini wazaturuka muri Busogo ukagera kuri Mukungwa.'

Mu mibare yatangajwe n'Akarere ka Musanze, hegitari 16,7 zari zihinzeho ibirayi, ibishyimbo n'ibigori ni zo zimaze kubarurwa ko zangiritse naho inzu 228 n'ibikoni 80 ni byo bifite amabati yangijwe n'urubura. Nanone kandi ibisenge by'ibyumba bitandatu by'amashuri byangiritse ndetse n'umuhanda uva kuri INES werekeza mu Murenge wa Kinigi.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-hegitari-zisaga-16-z-imyaka-n-inzu-zisaga-200-byangijwe-n-urubura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)