Musanze: Imvura yangije ibikorwaremezo n'imyaka bitera abahinzi agahinda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imvura ivanze n'urubura rwinshi yaguye mu Karere ka Musanze mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023, yangije inzu 228 n'ibikoni 80 n'imyaka yari ihinze mu mirima y'abaturage nk'uko ubuyobozi bubitangaza.

Bamwe mu bahinzi bo mu Mirenge ya Kinigi na Musanze mu Karere ka Musanze, baravuga ko baguye mu gihombo gikomeye bitewe n'urubura rwangije ibirayi byari mu mirima, ku buryo ntacyo bazasarura.

Iyi mvura yaguye mu Mirenge ya Nyange, Cyuve, Musanze, Kinigi na Kimonyi.

Akarere ka Musanze kavuga ko mu Murenge wa Nyange habarurwa inzu 197 amabati yatobotse kubera urubura, Kinigi ni 21 n'ibikoni 80, bangiritse amabati kubera urubura, Cyuve inzu ebyri(2) zangiritse ibisenge, Musanze amazu 8 yangijwe Icyakora Kimonyi ho ntabyabaruwe byangijwe nayo.

Muri aka Karere kandi imvura yangije ibisenge by' ibyumba by'ishuri bigera kuri bitandatu (6), na hegitare zigera 16,7 z'imyaka y'abaturage.

Ibikorwaremezo birimo umuhanda uva kuri Kaminuza ya INES Ruhengeri ujya mu Kinigi wangiritse.

Bamwe mu bahinzi bo muri iyi mirenge babwiye Flash FM& TV ko usibye kuba uru rubura rwangije byinshi ari ubwa mbere babonye urubura rungana gutya rugwa muri aka gace.

Umwe ati 'Njye mfite imyaka 45 y'amavuko, navukiye aha ariko nibwo nabona urubura rungana uku. Nari narateye ibipaki bitatu by'ibigori bya iburide kandi twagifata tukiguze 8.000Frw, ariko ubu nta kintu nshobora kuzasaruramo ntabyo kurya byarangiye.Amabati y'inzu yatobaguritse, abantu baraye hanze bahunze.'

Mugenzi we ati 'Rwari rwuzuye mu murima wagira ngo barumennyeme, ibi birayi (bihinze) byari biteye appétit (soma apeti). Nonehyo ugeze muri iyi nzu yanjye amabati yangiritse ntiwareba.'

Undi ati 'Ntagusarura.'

Aba bahinzi banshingiye kubyangiritse baravuga ko mu minsi iri imbere bashobora kuwibasirwa n'inzara, bagasaba inzego zibishinzwe kubagoboka.

Umwe ati 'Byo byarangiye ni amapfa ni ukwitegura n'ikilo cy'ibirayi kizagura na 2.000Frw. Twebwe icyo twasaba niba hari komisiyo ishinzwe Ibiza yakagombye kuza igakurikirana aha.'

Undi ati 'Inzara izatwica ibirayi n'ibigori byangiritse.'

Muri rusange ibyangijwe n'urubura muri iyi mirenge harimo ibirayi, ibigori n'amashaza n'inzu zatobotse amabati.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/musanze-imvura-yangije-ibikorwaremezo-n-imyaka-bitera-abahinzi-agahinda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)