Musanze: Umuturage arashinja akarere kumuhombya miliyoni 40 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iki cyumweru kizamara iminsi itanu, abakozi b'uru rwego bazasura imirenge 15 igize akarere ka Musanze. Byinshi mu bibazo byakiriwe ni iby'amakimbirane ashingiye ku mitungo, imanza zitarangijwe ndetse n'izitararangijwe uko bikwiye.

Ikibazo cyafashe umwanya munini, ni icya Mushengezi Jean Damascène uvuga ko akarere ka Musanze kamuhombeje; nyuma yo kumukodesha ubutaka yacukuyemo ibyuzi; nyuma hakaza koherezwamo ruhurura ubwo hubakwaga imihanda.

Mushengezi ukoresha ubutaka bwa Leta buri mu kagari ka Mpenge, yabwiye IGIHE ko yakoze uyu mushinga w'ubworozi bw'amafi agamije inyungu ariko afite n'intego zo guha abaturage b'umudugudu amafi ku buntu mu rwego rwo gufasha akarere guhangana n'ikibazo cy'imirire mibi.

Yateganyaga gusarura toni enye buri mezi atandatu, ariko kuri ubu ntashobora no kubona ibiro 50 bitewe n'uko amazi yayobowe mu byuzi agatwara amafi yari yarabibye.

Yagize ati 'Ikibazo mfite kimaze imyaka igera muri ine, akarere kakoze ruhurura iraza itembana amafi, mbibwiye akarere karabyirengagiza. Nandikiye intara ntiyagira icyo imfasha; icyo nashakaga ni ingurane y'ibyo ruhurura yangije kuko byanshyize mu gihombo.'
Yavuze kandi ko nyuma yo kohereza aya mazi, ubukode bw'ubu butaka bwavuye ku bihumbi bisaga ijana bukagera ku bihumbi bitatu ku mwaka.

Ati 'Kugabanya amafaranga bifitanye isano n'igihombo bari banteye; kuko bamaze kubona banteje igihombo babona nta handi nzakura inyungu. Nasabye Meya kunsura kugira ngo yibonere ukuri ariko ntiyigeze aza, yewe na gitifu narabimusabye ntiyaza.'

Mushengezi yavuze ko zimwe mu ngaruka z'igihombo yagize arii uko yagurishije aho yari atuye mu manegeka.

Ubwo umuyobozi w'akarere ka Musanze yabazwaga iki kibazo umwaka ushize, yatangaje ko uyu muturage atahombejwe n'akarere ahubwo ko ahari ibi byuzi hari hasanzwe igishanga.

Meya wa Musanze Ramuli Janvier yavuze ko abatekinisiye b'akarere bagaragaje ko umuturage ibikorwa bye biri mu gishanga ari nacyo cyatumye byangirika.

Ati 'Abatekinisiye bashobora kuzana raporo wenda idahuje n'ukuri ijana ku ijana umuyobozi yajyayo akabiha undi murongo, ariko tunarebe ngo ese nitunajyayo tugasanga wenda nta gishya kiriyo dukurikije n'igisubizo twamuhaye?'

Mu guha iki kibazo umurongo, Umuvunyi mukuru Nirere Madeleine yanzuye ko we n'abakozi b'uru rwego bazajya aho ubu bworozi buherereye kugira ngo babone ishusho y'ikibazo.

Umuvunyi mukuru avuga ko bitagakwiriye ko ibibazo bisaba inzego zo hejuru kugira ngo bikemuke mu gihe biri mu bubasha bw'izindi nzego zo hasi.

Uyu muturage avuga ko kuri ubu miliyoni 40 yashoye zimaze guhomba bitewe n'uko aya mafi atwarwa n'amazi y'izi ruhurura akigira mu mugezi wa Mpenge wisuka muri Mukungwa.

Mushengezi avuga ko akarere kamuhombeje agera kuri Miliyoni 40
Umuvunyi mukuru avuga ko bitagakwiriye ko ibibazo bisaba inzego zo hejuru kugira ngo bikemuke mu gihe biri mu bubasha bw'izindi nzego zo hasi
Amafi ntakiba mu byuzi, iyo imvura ibaye nyinshi atwarwa n'umugezi
Ibyuzi yateganyaga gusaruramo toni zigera kuri enye mu gihembwe, ubu ntashobora gukuramo n'ibiro 50



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-umuturage-arashinja-akarere-kumuhombya-miliyoni-40-frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)