Musanze: Uwamahoro agiye kumurika filime yagi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Filime nyinshi zagiye zisohoka zakiniwe mu Mujyi wa Kigali akaba ari naho zimurikirwa. Biri mu byatumye, Uwamahoro ahitamo kujya gukorera filime ye mu Karere ka Musanze ho mu Majyaruguru y'u Rwanda akanifashisha abakinnyi baho.

Uyu mukobwa avuga ko iyi filime atarayishyira ku rubuga rwa Youtube, kuko ategereje kubona abafatanyabikorwa bamufasha kuyicuruza ku rwego Mpuzamahanga.

Yabwiye InyaRwanda ko mu 2021 ari bwo yatangiye gutegura iyi filime ku gitekerezo asangiye na Mwiseneza Josiane.

Uwamahoro ati 'Hashyize umwaka ntegura iyi film kuko ari igitekerezo cyaje mu mwaka wa 2021 nyitegura akaba ari umushinga mpuriyemo na Miss Mwiseneza Josiane [Uri mu banditsi b'iyi filime wanashoyemo imari] ndetse na Mr Jean Gugu.'

Yavuze ko iyi filime bayubakiye ku guhanura urubyiruko rwishora mu mibonano Mpuzabitsina, ndetse n'abashakanye bacana inyuma ugasanga umwe azaniye undi SIDA.

Akomeza ati 'Nyuma yo kwicara tukareba tugasanga urubyiruko inkumi abasore abagabo n'abagore bari kudohoka bagakora imibonano mpuzabitsina aho usanga henshi umugore yaciye inyuma umugabo we.'

'Umugabo ntatinye guca inyuma umugore we ndetse ntatinye kuryamana n'abana abyariye bityo twahise(mo) gutegura film ikangurira ibi byiciro byose tubibutsa ko SIDA iriho kandi bakwiye kuyirinda.'

Iyi filime izerekanwa mu Karere ka Musanze, ku wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023 kuri Centre Pastorale Notre Dame de Fatima kuri Sale ya Fatima yegeranye na Kiriziya Gatolika ya Ruhengeri.

Ni filime irimo bamwe mu bafite uruhare mu myidagaduro yo mu Rwanda harimo nk'umugore n'umugabo babana banakinnyemo ari umugore n'umugabo. Umugabo yitwa Nizeyimana Jean de Dieu muri iyi filime yakinnye ari Papa Sara, ni mu gihe umugore yitwa Uwimana Noella akaba yarakinnye yitwa Mama Sifa.

Hari kandi Parfait Rayan umwe mu basore bafite inzu ya The Rayan Music Entertainment, hakabamo na Mr Jean Gugu umwe mu bamaze gutegura filime nyinshi mri Musanze n'abandi.

Iyi filime kandi irimo Uwamahoro Samiath wakinnye yitwa Sara; Rutayisire Yves yakinnye yitwa Cedrick, Mr Jean Gugu wakinnye yitwa Japone, Kamikazi Liza wakinnye yitwa Sifa, Uwamariya Marie Claire & Maman Cedrick, Ikibasumba Confiance wakinnye yitwa Confy, Gideo wakinye yitwa Papa Cedrick n'abandi

Iyi filime yatunganijwe na Iris Rwanda Ltd, ikigo gisanzwe gikorera filime mu Majyaruguru ari nacyo kizamurika iyi filime ku mugaragaro ahazabera ibirori by'abanyamideli abanyabugeni, n'abanyarwenya batandukanye barimo abakunzwe muri Musanze.

Uyu mugoroba wo kumurika iyi filime uzitabirwa na bamwe mu bahanzi barimo umuraperi Meylo umaze kwigarurira imitima ya benshi, Wizzy Maker na ba Nyampinga batandukanye barimo Mwiseneza Josiane.

Uwamahoro ashima abantu bose bamubaye hafi mu gutegura iyi filime barimo Director Joshlenzi, ashimira n'abakinnyi muri rusange.

Imibare yatanzwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) mu Ukuboza 2022, yagaragaje ko mu Rwanda abanduye SIDA ari ibihumbi 230 bangana na 3%.

Mu Ukwakira 2029, Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kugenzura no gukumira indwara z'ibyorezo (CDC), Kaminuza ya Columbia ushinzwe kurwanya virusi itera SIDA (ICAP);

Leta y'u Rwanda biciye muri gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yo kurwanya SIDA (PEPFAR), basohoye ubushakashatsi bwagaragaje abangavu bari mu kigero cy'imyaka 20 na 24 y'amavuko bandura virus itera SIDA ari 1.8%, ni mu gihe abahungu ari 0.6%. 

Umukinnyi wa filime Uwamahoro Samiath avuga ko yatangiye gutegura iyi filime mu 2021, nyuma yo kubona uburyo urubyiruko rwishora cyane mu busambanyi

Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity yashoye imari muri filime 'Romantic Time Film' 

Aba bakobwa bari mu bazamurika imideli ubwo iyi filime izaba imurikwa ku mugaragaro mu Karere ka Musanze 

Mr Jean Gugu, umaze gutegura no gutunganya filime nyinshi i Musanze- Ari mu bashoye imari muri iyi filime ikangurira kwirinda Sida 


Uwimfura Parfait Ryan, usanzwe ufite inzu ifasha abahanzi mu bya muzika i Musanze yise 'Rayan Music Entertainment 

Iyi filime izamurikwa ku wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023, mu gikorwa cyahujwe no kumurika imideli 


Umuraperi Mylo uri mu bagezweho i Musanze ategerejwe mu kumurika ku mugaragaro iyi filime



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127363/musanze-uwamahoro-agiye-kumurika-filime-yagizwemo-uruhare-na-miss-josiane-ikangurira-kwiri-127363.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)