Ndabarasa wa Gasogi United yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Werurwe 2023 saa 10h za mu gitondo.Ubera mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera aho bombi barahiriye kubana akaramata.

Uku gusezerana kwitabiriwe na bamwe mu bakinnyi bakinana na Trésor muri Gasogi United barangajwe imbere na kapiteni wa Gasogi ari we Kazindu Guy Bahati, umunyezamu Cuzuzo Gael ndetse na Kabera Fils Fidele ushinzwe ibijyanye n'itangazamakuru muri iyi kipe.

Nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko biteganyijwe ko ubukwe nyirizina buzaba tariki ya 1 Mata 2023.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/ndabarasa-wa-gasogi-united-yasezeranye-imbere-y-amategeko-n-umukunzi-we-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)