Ni Imana yacyinze akaboko ! Alia Cool yarokotse impanuka yaguyemo abantu 2 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impanuka ikomeye yabere mu karere ka Rubavu ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 27 Werurwe 2023 igahitana abantu 2 barimo n'umupolisikazi biravugwa ko na Isimbi Alliance wamenyekanye muri Sinema Nyarwanda nka Alliah Cool Imana yamurindiye muri iyi mpanuka ikomeye.

Umuvugizi wa Polisi CP. JB Kabera yatangarije RBA ko mu bantu babiri baguye mu mpanuka y'imodoka yabereye hafi y'ibitaro bya Gisenyi, harimo IP Niyonsaba Drocella, umupolisi wari uri kuri moto ndetse n'umumotari wari umutwaye. Abaturiye aha hantu bavuga ko hakunze kubera impanuka ku buryo habaye hari icyakorwa ngo zikumirwe cyakorwa.

Impanuka ikomeye cyane y'imodoka yabaye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru mu Karere ka Rubavu, yaguyemo abantu babiri.

Barimo Umupolisikazi ushinzwe guhuza Polisi n'abaturage n'umumotari wari umuhetse, Iyi mpanuka yabereye ahitwa kwa Gacukiro winjira mu mujyi wa Gisenyi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba CIP Rukundo Mucyo, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n'uko umushoferi yabuze feri.

Yagize Ati 'Ni ikamyo yakoze impanuka, imanutse iza Kwa Gacukiro,ibura feri igonga ipoto, irakomeza igonga Coister na Daihatsu ,iguyemo abantu babiri, umumotari wari utwaye umupolisikazi bahita bitaba Imana.'

CIP Mucyo yasabye abatwara ibinyabiziga kujya bakurikiza ibyapa, Ati "Ni ukwitonda bagakurikiza ibyapa ku muhanda kuko iyo utabikurikije niho usanga haba impanuka nyinshi.'

Amakuru avuga ko idayihatsu yari itwaye inka, naho ikamyo yavaga Uganda itwaye imyumbati.

Hari andi makuru ko mukinnyi wa Filimi uzwi nka Alia Cool yaba yarusimbutse muri iyo mpanuka.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ni-imana-yacyinze-akaboko-alia-cool-yarokotse-impanuka-yaguyemo-abantu-2

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)