Nick Cannon yavuze imyato Mariah Carey wahoze ari umugore we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi uyu mugabo aherutse kubitangaza ubwo yari mu kiganiro na The Shade Room, Cannon yavuze ko Carey ari urukundo rw'ubuzima bwe, anasobanura uburyo yamugizeho ingaruka mu buryo bwiza.

Cannon yavuze kandi ko Carey ari we muntu mwiza cyane yaba yarabonye. Uyu mukinnyi wa firime yakomeje avuga ko Carey yagize uruhare rukomeye kuri we, haba mu gihe cy'ubukwe bwabo ndetse na nyuma yabwo.

Ati: 'Narahuye byinshi muri iyo myifatire ye ishimishije. Gusa ahora yishimye, ahora akorera abandi. Icyo ari cyo cyose cyaba cyamubayeho. Nanjye byarantangaje kubona umuntu ushobora kuba amaze atyo udaha intebe ikibi mu buzima bwe."

Cannon na Carey bashakanye mu 2008 babyarana abana babiri, Maroccan na Monroe, mbere yuko batandukana muri 2014, n'ubwo baje gutandukana ku mugaragaro mu 2016.

Cannon nubwo yatandukanye na Mariah akomeza kugaragaza ko yanyuzwe n'urukundo rw'uyu mugore ndetse ko nawe yiteguye gukomeza kumukunda nk'umuntu udasanzwe yabonye mu buzima bwe ati:'Ubwo namenyaga ukuntu yari intangarugero, ni bwo namenye neza ko uriya mugore atari umuntu. Ni impano yavuye mu ijuru.'

Yakomeje agira ati: 'Njyewe nizera urukundo rwose. Mu by'ukuri byari bimeze nk'umugani ndi kumwe na Mariah, ku buryo nahitamo ko bisubira uko byari bimeze.' Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Hottee Talk Show. Ati: 'Niba nagira amahirwe, niba bishoboka ko bisubira uko byari bimeze, ndahari.'

Cannon avuga ko adashobora kugira urukundo nkurwo yakunze Mariah ati:'Sinzigera ngira urukundo nk'urwo nakunze Mariah".

Amarangamutima Cannon agaragariza Mariah umunsi ku munsi ashimangira ko umubano wabo umeze neza ndetse ko byakoroha ko bakongera gusubirana kandi bakabaho ubuzima bwiza.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nick-cannon-yavuze-imyato-mariah-carey-wahoze-ari-umugore-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)