Nigeriya:Perezida Tinubu uherutse gutorwa yerekeje i Paris na London mu karuhuko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Nigeria uherutse gutorerwa iyo ntebe, Bola Tinubu yahisemo kujya mu karuhuko gato nyuma y'urugamba rukomeye rw'amatora rwamuhaye instinzi yo kuyobora igihugu.

Ubunyamabanga bwe buyobowe na Tunde Rahman bwatangaje ko Tinubu yvuye mu gihugu kuri uyu wa kane tariki ya 23 werurwe 2023 mu buryo bwo kujya gutekereza igikurikiyeho mu buyobozi bwe.

Bimwe mu byo batangaje azakora muri ako karuhuko ngo ni ugutegura umunsi mukuru wo kurahirira intebe y'ubutegetsi muri Nijeriya uteganijwe kuya 29 Gicurasi 2023.

Rahman, yatangaje ko kandi Perezida Tinubu azava mu mugi wa Paris mu Bufaranda na London mu Bwongereza yerekeze muri Saudi Arabia, aho azabonana na Hajj atangira ukwezi kwa Ramadan kugizwe no kwigomwa ifunguro amasaha menshi .

Icyakora abakurikiranira hafi uyu Tinubu watorewe kuyobora Nigeriya bavuga ko akunze gutembera amahanga mu buryo bwo kwivuza kuko ubuzima bwe butameze neza.

Uru rugendo nti rutunguranye kuko no mugihe cyo kwiyamamaza yibandaga ku rugendo azakorera muri ibyo bihugu byavuzwe haruguru, ari nabyo abamushinja kuba ubuzima bwe butameze neza babihera.

Hagati aho abatavuga rumwe n'ubutegetsi bo bakomeje kugeza ibirego ku rukiko rukuru na komisiyo y'amatora bavuga ko amatora yajemo uburiganya kandi ko uwatowe atariwe nyakuri.

Basaba ko Mr Tinubu yatangarizwa ko yibye amatora maze hagafatwa izindi nzira ziganisha ku gutora binyuze mu mucyo nkuko bo babyivugira.

BBC



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/nigeriya-perezida-tinubu-uherutse-gutorwa-yerekeje-i-paris-na-london-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)