'Arsenal nitwara igikombe nzahita njya kuri Banki nihuta"-Perezida Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yatangaje ko ubufatanye bw'u Rwanda na Arsenal bukomeje kubyarira igihugu inyungu ndetse ko iramutse itwaye igikombe cya shampiyona byakongera inyungu rusanzwe rubona.

Ibi yabitangarije mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa 01 Werurwe 2023,aho yemeje ko uburyo Arsenal irushaho kwitwara neza bizakomeza kuzanira inyungu u Rwanda.

Ati "Dufitanye imikoranire myiza kandi igenda iba myiza kurushaho buri gihe.Abantu bashinzwe iri shoramari bashobora kuvuga neza umubare w'abantu babashije kumenya u Rwanda kubera bwo, umubare w'abaje mu Rwanda, ni bangahe bashoye imari mu Rwanda, birenze kure cyane ibyo twashoye muri ubu bufatanyabikorwa.'

Yakomeje avuga ko hari abakomeza gukwirakwiza ibihuha ko u Rwanda rusesagura amafaranga mu gushora amafaranga muri Arsenal nyamara ngo icyo baba bashaka n'ukugira ngo babizere kurusha uko bizera u Rwanda.

Yavuze ko abitwara gutyo ntacyo baba babuze ndetse ko ubwenge bwabo atari buke ahubwo ni kwa guhora bashaka ibibi ku bandi.

Ati "Ninjye uzi ibyo nshoramo nibyo nungukamo ariko urashaka kumbwira inkuru.Urashaka ko abantu bakwizera kurusha uko banyizera."

Yakomeje agira ati "Uko dukomeza kwitwara neza[ndavuga twe Arsenal] dushaka igikombe bizana inyungu nyinshi.Tekereza uyu mwaka dutwaye igikombe,nzahita nirukira kuri Banki gufata amafaranga.Niko bikora."

Perezida Kagame yavuze ko ari nako bimeze no kuri PSG ndetse ko hari ikipe ikomeye y'indi igiye gukorana n'u Rwanda bityo u Rwanda ruzi ibyo rukora,ko rutari gusesagura amafaranga.

Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye na Arsenal yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y'imipira, aho yambara 'Visit Rwanda' ku kuboko kw'ibumoso haba mu ikipe nkuru, iy'abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y'abagore.

Icyo gihe ntihigeze hatangazwa amafaranga u Rwanda rwishyuye iyi kipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza, ariko bivugwa ko amasezerano yasinywe yaba afite agaciro ka miliyoni 30$.

Aya masezerano yatangiye kubahirizwa mu mwaka w'imikino wa 2018/19 watangiye muri Kanama 2018, bivuga ko yagombaga kurangirana n'umwaka w'imikino wa 2020/21 washyizweho akadomo muri Gicurasi 2021.

RDB yatangaje ko nyuma y'imyaka itatu y'imikoranire yatanze umusaruro, mu 2019, impande zombi zanzuye ko zakongera igihe amasezerano yari kumara.

Ati 'Nyuma y'uko amasezerano y'imyaka itatu na Arsenal FC atanze umusaruro, RDB mu 2019 yafashe umwanzuro wo kuyongera, bitangazwa ku wa 14 Gicurasi 2021 ubwo hamurikwaga umwambaro wo hanze w'iyi kipe.'

RDB yatangaje ko mu mwaka wa mbere w'imikoranire, umusaruro w'ubukerarugendo bw'u Rwanda wiyongereyeho 17% ukagera kuri miliyoni 498$ mu 2019 uvuye kuri miliyoni 425$ mu 2018. Ba mukerarugendo baturutse mu Burayi biyongereyeho 22% na 17% by'umwihariko abaturutse mu Bwongereza.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/arsenal-nitwara-igikombe-nzahita-njya-kuri-banki-perezida-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)