Niyonzima Olivier Seif yahawe imbabazi za nyirarubeshwa? Akomeje kuba igicibwa mu Mavubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nubwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryatangaje ko uyu mukinnyi yababariwe kubera amakosa yakoze, benshi ntibumva impamvu adahamagarwa mu ikipe y'igihugu nkuru.

Uyu musore ukina mu kibuga hagati muri AS Kigali ni umwe mu bakinnyi ntasimburwa muri iyi kipe ndetse unayifasha wari unasanzwe ari umukinnyi ubanza mu kibuga mu ikipe y'igihugu Amavubi mbere y'uko ahanwa.

Yaje gusaba imbabazi ndetse na FERWAFA ivuga ko yababariwe ariko kuva icyo gihe ntarongera guhamagarwa mu ikipe y'igihugu nkuru kuva muri Gicurasi 2022.

Yahamagawe rimwe muri Nzeri 2022 nabwo mu ikipe y'igihugu ya CHAN (abakinnyi bakina imbere mu gihugu) aho yakinishijwe umukino wo kwishyura.

Benshi bibaza niba nyuma yo guhanwa yarahise aba umuswa ku buryo atahamagarwa mu ikipe y'igihugu kandi mu ikipe ye ari umukinnyi ngenderwaho.

Iyo ugerageje kuvugana n'uyu musore nta byinshi yifuza gutangaza kuri iki kibazo uretse kuba na we azi ko yasabye imbabazi akababarirwa ibindi atabizi.

Ikibazo cya Seif na FERWAFA

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya AS Kigali yari yahagaritswe igihe kitazwi tariki ya 16 Ugushyingo 2021, kubera imyitwarire mibi yagaragaje ubwo u Rwanda rwatsindwaga na Kenya 2-1 muri Kenya mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022, ngo yatorotse mu mwiherero aho abandi bari bari maze ntiyanagaruka byatumye atagarukana n'abandi kuko bahagurutse ataraza.

Icyo gihe binyuze mu itangazo ryanyujijwe kuri Twitter, FERWAFA yagize iti "FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko Niyonzima Olivier ahagaritswe igihe kitazwi "undetermined" mu Ikipe y'Igihugu kubera imyitwarire idahwitse. Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose ko FERWAFA itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu Mavubi."

Na we akaba yarahise yandika asaba imbabazi ariko akaba atarahose asubizwa.

Aganira n'itangazamakuru tariki ya 20 Gicurasi 2022, perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier yavuze ko uyu mukinnyi yasabye imbabazi ndetse akababarirwa ariko umutoza akaba uhamagara abakinnyi.

Ati "Ni ikibazo cyarangiye, Seifu yasabye imbabazi kandi yarazihawe. Kuba atari mu rutonde si uko abakinnyi bose batariho bafite amakosa ngira ngo niko nabisubiza ibyo guhamagara si ibyacu."

Benshi bibaza impamvu Seif atagihamagarwa mu Mavubi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/niyonzima-olivier-seif-yahawe-imbabazi-za-nyirarubeshwa-akomeje-kuba-igicibwa-mu-mavubi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)