Nta kidasanzwe cyabaye - Mukuralinda avuga ku ifungurwa rya Rusesabagina - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu kiganiro yahaye RBA agaragaza ko abantu badakwiye gutangazwa n'uko abo barekuwe kandi ari ibintu bisanzwe bikorwa mu Rwanda.

Mukuralinda yagaragaje ko Rusesabagina yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika nyuma y'amezi atandatu yanditse inyandiko isaba imbabazi kandi anicuza ibyo yakoze bikagira ingaruka ku baturage.

Yagaragaje ko nta gitutu cyabayeho ngo u Rwanda rube rwarekura Rusesabagina ahubwo ko byanyuze mu nzira z'ibiganiro.

Ati 'Abantu baraza kubifata uko bashaka. Ushaka kubonamo igitutu byanze bikunze azakibonamo, ushaka kubonamo ibiganiro azabibona, ushaka kubona ko hajemo n'umuhuza azabibonamo kuko byose biri hanze nta banga ririmo.'

Yifashishije ubutumwa bw'Umusenateri wo muri Amerika washimye uko ibihugu byitwaye mu gushaka igisubizo kuri iki kibazo.

Ati 'Niba ba nyir'ubwite babyivugira, niba iriya baruwa mwagaragaje Rusesabagina we ubwe yiyandikiye hashize amezi hafi atandatu, wakwibaza ngo hagati yayo habaye iki. Niba bababwira ko hajemo umuhuza Qatar nk'inshuti y'u Rwanda. Yaba ari Amerika yayitabaje cyangwa u Rwanda rwagaragaje ko hari ibyo tutumvikanaho.'

'Mwibuke ko Perezida wa Repubulika yigeze kubikomozaho, avuga ati murasaba ko Rusesabagina arekurwa kandi koko n'amategeko arabiteganya ariko se abo bareganwa, abahohotewe bo bite. Urumva umuntu arasabye undi nawe akweretse impamvu ibyo usaba bitahita bishoboka bivuze ko bagomba kubiganiraho kugeza igihe bagize aho bahurira.'

Yagaragaje ko kandi irekurwa rya Rusesabagina ryakurikije amategeko kuko nawe ubwe yabanje kwandika asaba imbabazi kandi ari ibintu bisanzwe bikorwa.

Ati 'Ntawe ushobora gukurirwaho igihano atanditse, atasabye imbabazi. Nubwo mu kuburana atabyemeraga, akaba yaravuye mu rubanza ariko mu rwego rw'amategeko tuvuga ko n'iyo wagera mu Rukiko rw'Ikirenga warahereye hasi uhakana, ntabwo bigukuriraho uburenganzira bwawe ufite, amategeko aguha yo kuvuga uti nararuhanyije kuva kera aho bigeze ndi mu rwego rwa nyuma ndabyemeye.'

Yagaragaje ko mu ibaruwa Rusesabagina yanditse atakambira Umukuru w'Igihugu yicuza ibyo yakoze no kuba atarabashije kurinda abasivili.

Ati 'Yageze hasi, aravuga ati ndicuza kuba ibikorwa byanjye wa muntu wo muri FLN, wari uyoboye MRCD byaragize ingaruka. Byaragize ihohotera. Ubundi ihohoterwa ku basivili ndaryanga kandi ndarirwanya. Ihohoterwa mu nyungu za politiki ndarirwanya. Akongera akavuga 'ndicuza kuba iryo hohoterwa ndwanya ntarabashije kumvisha abo twakoranaga ko ari wo murongo bagomba kugenderaho.'

Yavuze ko nubwo barekuwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika bitazakuraho ko bazishyura indishyi zategetswe n'urukiko.

Ati 'Itegeko riteganya ko iyo hari abahohotewe bagizweho ingaruka, barahari, hari abapfuye, hari abakomeretse n'abakigendana amasasu mu mubiri. Itegeko rivuga ko iyo bazigenewe n'urukiko izo ndishyi zigumaho. Indishyi ntawe ushobora kuzirebaho kuko itegeko rirabibuza. Bitinde cyangwa bigire vuba bazazihabwa.'

Mukularinda yavuze ko ibyabaye ari ibintu bisanzwe wenda impamvu byavuzwe cyane ari uko Rusesabagina yari umuntu uzwi cyane.

Yagaragaje ko igiteye impungenge nta muntu uvuga ku bandi bantu 385 bafunguwe ku mbabazi zitangwa n'itegeko.

Ati 'Ntabwo ari ubwa mbere mu Rwanda abantu bafungurwa kubera imbabazi. Uzarebe icyumweru kizarinda gishira nta muntu ubajije kuri aba 385 bafunguwe. Birumvikana ko uvugwamo ari umuntu usanzwe uzwi. Abantu babyakire nk'igihugu gitanga imbabazi kandi nk'ibintu bisanzwe bibaho ndetse bigendeye ku mategeko.'

Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y'imyaka icyenda gusa Perezida wa Repubulika yatanze imbabazi ku bari bakurikiranyweho iki cyaha kiruta ibindi byose barimo n'abari barakatiwe igifungo cya burundu.

Inkuru y'irekurwa rya Rusesabagina, Sankara n'abo bareganwa yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Werurwe 2023 akazafungurwa kuri uyu wa Gatandatu.'

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Mukuralinda Alain, yavuze ko ari ibintu bisanzwe gutanga imbabazi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-kidasanzwe-cyabaye-mukuralinda-avuga-ku-ifungurwa-rya-rusesabagina

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)