Ntabwo wakwishima- umutoza w'Amavubi Carlos #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer nyuma yo gutsindwa na Ethiopia yavuze ko ntawakwishima kubera ko yatsinzwe ariko ko na none ngo icyo yashakaga yakibonye.

Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 19 Werurwe 2023, Amavubi yakinaga na Ethiopia muri Ethiopia mu kwitegura umukino wa Benin mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d'Ivoire.

Umukino warangiye Ethiopia itsinze Amavubi igitego kimwe ku busa cyobonetse mu minota ya nyuma y'umukino.

Umutoza Carlos yavuze ko atakwishimira gutsindwa ariko na none icyo yashakaga yakibonye.

Ati "Ntabwo wakwishima, muri ruhago watsinzwe ntabwo wakwishima, ntabwo navuga ko nishimye ariko icyo nashakaga nakibonye."

Yakomeje avuga ko wari umukino wo kugerageza abakinnyi mbere y'umukino wa Benin gusa ngo mu gice cya mbere bakinnye neza ariko mu gice cya kabiri ntabwo yanyuzwe.

Ati "Nashakaga kugerageza abakinnyi, twakoze impinduka abakinnyi bose, twakoze impinduka 11, twafashe umwanzuro, kuri njye ibyabaye mu gice cya mbere n'icya kabiri biratandukanye."

"Igice cya mbere nishimiye uko bitwaye igice cya kabiri byari bitandukanye kuko habayemo impinduka nyinshi, ariko muri rusange twabonye umusaruro mwiza n'umubi nko kuba twatsinzwe."

Nyuma yo gukina na Ethiopia, uyu munsi Amavubi arahuguruka muri Ethiopia yerekeza muri Benin aho bazakina n'iki gihugu ku wa Gatatu tariki ya 22 Werurwe 2023.

Carlos Alós Ferrer nubwo yatsinzwe ariko hari icyo yakuyemo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ntabwo-wakwishima-umutoza-w-amavubi-carlos

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)