Ku ikubitiro ibyiciro by'ubudehe byashyizweho byari bine bigashingirwaho mu kugena abahabwa serivisi z'imibereho myiza nk'uburezi, ubuvuzi n'izindi.
Inteko z'abaturage ni zo zagiraga uruhare mu kugena uko abaturage bashyirwa mu byiciro by'ubudehe babanje kubaza abaturanyi ariko byanengwaga ko bitakorwaga mu mucyo bigatuma hari abashyirwa mu bidahuye n'uko bahagaze.
Byajekuvugururwa kugira ngo hasimbuzwe ibyashyizweho mu 2016/2017 ibishya bigirwa bitanu ndetse guhera muri Mutarama 2021, Abanyarwanda bagombaga kuba batangarijwe ibishya ariko uwo myitozo ntiwigeze ukorwa.
Muri Gashyantare 2023, ubwo yari yitabye Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere muri Sena kugira ngo asobanure uruhare rw'abaturage n'abafatanyabikorwa mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya gahunda n'ibikorwa by'Inzego z'Imitegekere y'Igihugu zegerejwe abaturage, Minisitiri Musabyimana yagarutse kuri iyi ngingo.
Yavuze ko ibyiciro bivuguruye byarangiye gukorwa ariko ko Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yifashe ku bijyanye no kumenyesha buri muturage icyo aherereyemo.
Ati 'Tujya no mu nama bakabitubaza ngo ibyiciro bizatangira gukora ryari tukababwira ngo 'wowe ubwawe uzi uko umeze iwawe mu rugo, icyo tugusaba ni uko ukora uko ushoboye ugahindura imibereho yawe, ubundi tukavugana uko icyo ukeneye wakibona ubigizemo uruhare.'
Minisitiri Musabyimana yavuze ko gutangariza abaturage ibyiciro barimo ari bibi ndetse bifitanye isano n'uburyo amoko yinjiye mu Banyarwanda.
Ati 'Twabonye ari bibi, ntekereza ko n'ubwoko mu Rwanda ari ko bwagiye buza [ntabwo nari mpari biba] ni ko ntekereza. Gushyira abantu mu byiciro ukavuga ngo 'wowe uri muri iki na we uri muri iki, ni ibintu bibi cyane.''
'N'amakuru duha abaturage turababwira ngo ibyiciro turabifite, turimo turareba uko twafatanya ngo abantu tubona bari mu byiciro birimo ubukene bukabije babivemo ariko ntabwo tuzongera kubiha abantu ngo wowe uri muri iki n'iki.'
Minisitiri Musabyimana yongeyeho ko serivisi ya mituweli yari isigaye isaba ko ukeneye gufashwa yerekana icyemezo cy'icyiciro cy'ubudehe arimo ariko ko na byo bitazongera kubaho.
Depite Dr Frank Habineza, yavuze ko niba abaturage barashyizwe mu byiciro bakwiye no kubimenyeshwa.
Ati 'Ibyiza ni uko bamenya ibyiciro byabo kuberako abo baturanye cyangwa Inteko y'umudugudu ni yo iba yaragize uruhare mu kubibashyiramo. Ndumva nta banga ririmo.'
Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Espérance, yavuze ko ibyiciro by'ubudehe bigamije gufasha mu kumenya amakuru y'uko igihugu gihagaze aho kuba ibishingirwaho kugira ngo umuntu agire icyo ahabwa.
Yavuze ko bisaba gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kumvisha abaturage ko ibintu byahindutse.
Ati 'Byatwaye igihe kinini umuturage yumva ko kuba ndi mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri by'ubudehe birampesha kuba umwana wanjye yakwemererwa kwiga cyangwa nakorerwa ibi. Kugira ngo wa muturage abashe kuva mu byo yari amenyereye ni uko yumva igisobanuro cyo kuba hakorwa ibyiciro by'ubudehe.'
Amakuru aheruka gutangazwa yavugaga ko ibyiciro bishya ari bitanu bihagarariwe n'inyuguti A,B,C,D na E.
Icya A cyagombaga kuba kirimo ingo zirimo umukuru w'umuryango cyangwa umufasha we winjiza 600.000 Frw gusubiza hejuru buri kwezi cyangwa afite ubutaka bugeze kuri hegitari 10 mu cyaro na hegitari imwe mu mujyi.
Icyiciro B cyari icy'ingo zinjiza hagati ya 65.000 Frw na 600.000 Frw buri kwezi n'izifite ubutaka kuva kuri hegitari imwe ariko zitageze ku 10 mu cyaro na metero kare kuva kuri 300 ariko zitarengeje hegitari imwe mu mujyi.
Icyiciro C cyari icy'ingo zinjiza hagati ya 45.000 Frw na 65.000 Frw ku kwezi hakiyongeraho izifite ubutaka kuva ku gice cya hegitari ariko butagera kuri hegitari imwe mu cyaro n'uburi hagati ya metero kare 100 na metero kare 300 mu mujyi.
Icyiciro D cyashyizwemo ingo zinjiza munsi ya 45.000 Frw ku kwezi n'izifite ubutaka butagera ku gice cya hegitari cyangwa ntabwo zigira mu cyaro n'izifite uburi munsi ya metero kare 100 n'izitagira na buke mu mujyi.
Ni mu gihe icyiciro E kibarizwamo ingo z'abatabasha gukora kubera imyaka, ubumuga bukabije cyangwa indwara zidakira, bakaba nta n'imitungo bafite cyangwa ahandi bakura ibyo bakenera mu mibereho yabo.