Nyabihu: Abana 137 biganjemo abagiye mu tundi turere bataye ishuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi ubuyobozi bw'akarere bwabitangarije itangazamakuru nyuma y'ibiganiro n'abafatanyabikorwa mu rugamba rwo kugarura abana ku ishuri, aho bavuga ko bafashe ingamba zo kugarura abana 341 bataye ishuri ni mu gihe igihembwe cya kabiri gisoje bagaruye abasaga 204, abandi 137 bakaba baratorotse aka karere.

Nyirasafari Helena umubyeyi wo mu Murenge wa Kabatwa, yavuze ko gukunda amafaranga bituma abana bata ishuri, asaba leta gucyaha ababyeyi.

Ati "Hari abana bafite kuva ku myaka itanu kugera ku icumi usanga mu masoko no mu dusantere; hari abirirwa mu birombe, hari abirirwa mu cyayi, abikorera amatafari. Turasaba leta ko yahagurukira ababyeyi babo bakibutswa inshingano".

Kanyeganza Emmanuel uyobora umushinga SACS (Supporting Adolescents Complete Secondary) avuga ko batangije uyu mushinga bagamije gufasha abana bataye ishuri by'umwihariko abakobwa.

Ati "Umushinga watangiye ugamije gusubiza abana mu ishuri abana bari bararivuyemo hitabwa cyane ku bana b'abakobwa. Turishimira ko abana bakundishijwe ishuri no kurigarukamo ku buryo twari twihaye imihigo wo kugumisha mu ishuri ibihumbi 71,900 none ubu twabashije kugumishamo 72,000."

Kanyeganza akomeza avuga ko abana bari barataye ishuri badashaka kurisubiramo bigishijwe imyuga itandukanye ngo izabafashe kwiteza imbere kandi bazakomeza gushyira imbaraga mu gushishikariza abana gukunda ishuri.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Simpenzwe Pascal, yavuze ko bashyize imbaraga mu kugarura abana bari barataye ishuri.

Ati "Abana twarabashakishije ngo bagaruke ku ishuri ariko tugira ikibazo ku batakiri mu karere kacu, gusa tugenda dukorana n'abayobozi bo mu turere barimo bakagaruka."

Simpenzwe akomeza avuga ko mu banyeshuri 341 bari barataye ishuri igihembwe cya kabiri kirangiye ari 204 barisubijwemo.

Ati "Abana batagarutse mu gihembwe cya kabiri ni 341, igihembwe kirangiye hagarutse 204. Abasigaye bari hanze y'Akarere ndetse hari n'abanze burundu bavuga ko bashaka kwiga imyuga. Tuzabashakira aho bayiga umwaka utaha."

Asoza avuga ko impamvu itera abana guta ishuri harimo no gushaka amafaranga kuko abenshi muri bo bari mu tuzi dutandukanye tubaha amafaranga.

Nk'uko bitangazwa n'ubuyobozi abana bataye ishuri muri aka karere biganjemo abo mu miryango itishoboye ndetse n'abandi b'abangavu batewe inda.

Abashinzwe uburezi basabwe kugira uruhare mu kugarura mu ishuri abana baritaye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-abana-137-biganjemo-abagiye-mu-tundi-turere-bataye-ishuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)