Nyagatare: Abayobozi b'utugari barasaba ko inyubako bakoreramo zishaje  zavugururwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari abayobozi b'utugari mu Karere ka Nyagatare, basaba leta kubafasha kubaka inyubako nshya z'ibiro bakoreramo, kuko izihari zashaje ndetse ntibakizibikamo ibikoresho byo mu biro.

Inyubako z'ibiro by'utugari zishaje inyinshi zigaragara mu Murenge wa Matimba.

Dore nk'ubu ibiro by'akagari ka Bwera muri uyu murenge bisa n'ibigiye guhirima.

Ni ibiro byubakishijwe ibiti ku buryo nta gikozwe ibiza by'imvura bishobora gutwa iyi nzu.

Umunyamaba Nshingwabikorwa w'aka kagari avuga ko biteye impungenge kubikoreramo bitewe no kumugwa kw'ibiti bihubakishije.

Ati 'Birashaje. Impungenge ni zose kuko ishaje igihe icyo aricyo cyose yagwa. Gusa nta kindi twabikoraho.'

Hari n'ibindi biro by'Akagari ka Kinyana n'ubundi muri uyu Murenge nabyo byarashaje kuko bimaze igihe kirekire.

Ibi bivugwa ko byabayeho mu myaka ya za mirongo icyenda.

Igice kimwe cy'ibi biro cyarasenyutse ariko umuyobozi w'Akagari akorera mu kindi gice gisa n'inyenda kuba kizima.

Ibikuta by'izindi mpande zabyo byarasadutse n'amabati yaratobotse.

Umunyamanga Nshingwabikorwa w'aka Kagari avuga ko nta gikoresho cy'ibiro barazamo cyangwa se gusigamo kuko ari nko gukorera hanze.

Ati 'Kuyikoreramo biratubangamira kuko ishaje, dutanga serivisi zitanoze. Iyo ukoreye ahantu hatameze neza ntiwatanga umusaruro muzima, ingaruka zatubaho ni uko hashobora kugwa imvura nyinshi n'umuyaga ugasanga tuhagiriye ibibazo. Iyi ni inyubako za cyera cyane zahoze ari za komune.'

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare, buvuga ko bwari buzi iby'iki kibazo cy'inyubako z'ibiro bya leta bishaje, ndetse ko bwatangiye kuvugurura zimwe.

Umuyobozi w'aka karere wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere, Bwana Matsiko Gonzague, avuga ko mu bihe biri imbere n'indi nyubako z'utugari dushaje zizubakwa.

Ati 'Hari noneho n'Akagari ka Bwera karimo karubwakwa n'Akagali ka Bibare muri Mimuri nako karubakwa, bivuze ngo ni gahunda twatangiye yo kubaka utugari twiza tujyanye n'ibihe tugezemo.'

Hari amakuru avuga ko mu bihe byashize ibikoresho byo mu biro byari mu Kagari ka  Kinyana byibwe bitewe n'inyubako zirangaye.

Hashize imyaka ibiri ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare, bugaragarije itangazamakuru ko hari gahunda yo kuvugurura izi nyubako za leta zishaje ariko kugeza ubu ntakirakorwa.

Ntambara Garleon

The post <strong>Nyagatare: Abayobozi b'utugari barasaba ko inyubako bakoreramo zishaje  zavugururwa</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/03/27/nyagatare-abayobozi-butugari-barasaba-ko-inyubako-bakoreramo-zishaje-zavugururwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-abayobozi-butugari-barasaba-ko-inyubako-bakoreramo-zishaje-zavugururwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)