Nyagatare: Baratabariza umwana ufite ubumuga wirukanwe mu ishuri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari abaturage bo mu Karere ka Nyagatare, basabira ubufasha umwana ufite ubumuga bw'ingingo ngo asubire ku ishuri kuko yari ageze mu mwka wa Gatandatu w'amashuri yisumbuye.

Mu mudugudu wa Nshuri mu Murenge wa Tababwe muri Nyagatare, ni ho iwabo wa Nshimiyimana JMV ufite ubumuga bw'ingingo mu gice cyo ku maguru, yari ageze mu mwaka wa nyuma w'amashuri yisumbuye mu kigo cya Gitisi TSS cyo mu Karere ka Ruhango,yaburaga igihembwe kimwe ngo arangize mu bijyanye n'iterambere rya Porogaramu za mudasobwa.

Yishyurirwa n'ihuriro ry'imiryango y'abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), ariko ikigo yigagamo cyamwirukanyekuko yari akigezemo amafaranga y'ibihembwe bibiri.

Ati 'Nari mfite umushinga witwa NUDOR ariko ukaba usa nk'aho wishyura utinze amafaranga, bituma ku ishuri banyirukana. Kandi ndabura igihembwe kimwe. Ndagira ngo leta rwose imfashe inyishurire amafaranga abura ngo nsubire mu ishuri ndangize umwaka wa Gatandatu.'

Abaturanyi b'uyu muryango nabo basaba Leta ko yafasha uyu mwana kwiga, kuko n'ubusanzwe umuryango we ubayeho mu buzima batashobora kumwishyurira.

Umwe ati 'Akeneye inkunga y'ibyo yaba abona ko ari ingenzi jngo abone uko yiga.'

Undi ati 'Ni umukene kandi akeneye kwiga, anakeneye inkunga bitewe n'ubumuga yifitiye.l'

Umucungamutungo w'ikigo Gitisi TSS, Ngendahimana Paulin, uyu munyeshuri yirukanwemo, avuga ko batamwirukanye ahubwo ko bamwohereje iwabo kuzana amafaranga y'ishuri.

Ati 'Ntabwo twamwirukanye, twamwohereje mu rugo gushaka mafaranga y'ishuri. Nshimiyimana abereyemo umwenda ikigo 329.000Frw.'

Umuyobozi w'Umushinga wa NUDOR ushinzwe gufasha abana n'urubyiruko kwisanga mu muryango Nyarwanda, bwana Sekarema Jean Paul, avuga ko hari abihay'Imana ba Nyagatare banyuzaho amafaranga yishyurirwa uyu munyeshuri, ko abaterankunga bayishyuye, igisigaye ari ukugera kuri Konti.

Sekarema kandi akanenga ikigo cyamwirukanye, ngo kuko cyanyuranyije n'amabwiriza ya Minisiteri y'uburezi.

Ati 'Aho kugira ngo umwana abirenganiremo, wahamagara ikigo kiyemeje kwishyurira umwana, aho kugira ngo babwire umwana ngo taha ejo garuka, taha , ejo garuka, Ku bwanjye ikigo cyakoze amakosa kuko kirengangije inzira yo guhana amakuru. Igihari ni uko amafara yatinze kutugeraho sinzi ikibazo kiri mu mabanki. Icyo twagombaga gukora ni ugushaka uburyo buryo kandi twarayishatse'

Ihuriro ry'imiryango y'abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), rivuga ko binyuze mu bafatanyabikorwa ubusanzwe ryishyurira abanyeshuri basaga 300 mu Rwanda hose.

Mu gihe iki kibazo kidakemuwe n'inzego zirimo n'izihagarariye abafite ubumuga, usibye Nshimiyimana hari n'abandi bashobora kubura amahirwe yo gukomeza amashuri batangiye.

KWIGIRA Issa

The post <strong>Nyagatare: Baratabariza umwana ufite ubumuga wirukanwe mu ishuri</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/03/22/nyagatare-baratabariza-umwana-ufite-ubumuga-wirukanwe-mu-ishuri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-baratabariza-umwana-ufite-ubumuga-wirukanwe-mu-ishuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)