Nyamagabe: Bahinduye umuvuno kubera impanuro bahawe nyuma y'igihe iwabo zirara zishya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri tsinda ryashinzwe rigizwe n'abagabo 18 ndetse n'abagore 17. Umuyobozi w'iri tsinda, Nyirimbabazi Jerome akaba na Perezida w'Inama Njyanama y'Umurenge wa Cyanika, yavuze ko barishinze kubera ko hari hamaze kugaragara ko hari ikibazo cy'abantu babuzwaga umutekano mu ngo.

Iri tsinda rigizwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye, abihayimana, abajyanama mu nama Njyanama y'Umurenge n'utugari, abajyanama b'ubuzima, abikorera ndetse n'abajyanama b'ubuhinzi.

Nyirimbabazi yagize ati 'Abo bose twarateranye kugira ngo duhurire ku gikorwa kimwe cyo kwitwa impumuro kandi tuzane n'impumuro mu miryango nk'uko dushaka ko umuryango wacu watekana kandi ugashobora no gutera imbere'.

Iri tsinda ryatangiye muri Nzeri 2019 gusa riza gukomwa mu nkokora n'icyorezo cya COVID19.

Umuyobozi w'iri tsinda avuga ko baterana buri wa Gatatu saa munani kugera saa kumi n'imwe.

Ati 'Icya mbere twabanje kwihugura natwe ubwacu kugira ngo twirebeho ese koko iyo mpumuro turayifite? Twabonye ko umuntu agomba kuba impumuro agahumurira iwe mu rugo, umugore agahumurira umugabo, umugabo agahumurira umugore. Ibyo bizatuma bashobora kwegerana bagirane imishyikirano, bashyire hamwe.'

Yavuze ko umusaruro wa mbere wamaze kuboneka kuko imiryango imwe yamaze guhuzwa.

Ati 'Kuri ubu hari imiryango 11 yari ifitanye amakimbirane twatumije buri muryango ukwawo, umugore n'umugabo turabaganiriza tubasha kubunga, ibyo byarabaye kandi byarashobotse.'

Kuri ubu iyi miryango 11 na yo ifasha abagize iri tsinda kuganiriza no kunga indi miryango ibanye nabi.

Havugimana Yohani wo mu Murenge wa Cyanika avuga ko we n'umugore bahoraga mu businzi, bikabaviramo amakimbirane.

Ati 'Njye n'umufasha twararaga mu businzi mu rugo ntitugire amahoro, ku buryo abayobozi bari barabigorewemo. Buri munsi twageraga mu rugo twanyoye ntitwihangane. Nyuma baradutumiye n'umugore baratuganiriza batwereka ko aho bipfira ari ubusinzi'.

Havugimana avuga ko nyuma yo kuganirizwa ubu nta businzi bukirangwa mu rugo rwe kandi by'umwihariko umugore we yahise afata umwanzuro wo kuva ku nzoga.

Dusengimana Diane yavuze ko yigeze kuva mu rugo amara imyaka ine kubera gukubitwa n'umugabo bapfa imitungo, nyuma yo kuganirizwa ubu mu rugo ni amahoro.

Ati 'Umugabo wanjye ni umumotari akorera mu Ruhango ariko nta kibazo tukigirana, ubu yohereza ibitunga abana nanjye yampaye igishoro ndakora mu isoko, ubu urugo rwacu rubayeho neza bitewe n'itsinda impumuro.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand yijeje ubufatanye bw'ubuyobozi ku bagize iri tsinda avuga ko amahugurwa bakeneye bazayabashakira.

Niyomwungeri yasabye ko iri tsinda ryashyiraho Komite y'Impumuro muri buri Kagari kandi bakagira n'iteganyabikorwa bakurikiza.

Yabasabye ko mu gukomeza ibi bikorwa bakwiha gahunda yo kujya baganira n'imiryango ine mu kwezi muri buri Kagari.

Abagize iri tsinda basabwe gutekereza no ku bindi bikorwa biteza imbere umuryango kuko umuryango uteye imbere biwubera uburyo nyabwo bwo kugira ngo birinde amakimbirane.

Umuyobozi w'itsinda 'Impumuro' Nyirimbabazi Jerome avuga ko bamaze guhuza imiryango 11 yabanaga mu makimbirane ubu ikaba ibanye neza
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand yizeje ubufasha kuri iri tsinda
Abagize itsinda Impumuro biyemeje kunga imiryango ibana mu makimbirane



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-bahinduye-umuvuno-kubera-impanuro-nyuma-y-igihe-iwabo-zirara-zishya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)