Nyanza:Inkuba yakubise umuturage imusigira ibikomere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nkuba yakubise uyu muturage witwa HITABATUMYE w'imyaka 43 y'amavuko ubwo ubwo hagwagaga imvura ku wa 15 Werurwe 2023 ibikoresho bye birashya gusa ku bw'amahirwe ntiyahasiga ubuzima ariko imusigira ibikomere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana yahamirije Umuseke dukesha iyi nkuru ko uriya muturage yakomeretse.

Ati 'Uriya muturage yari yugamye mu nzu, inkuba iramukubita iramukomeretsa mu mugongo no ku kibero imusanze aho yari aryamye.'

Amakuru yamenyekanye avuga ko inkuba yatwitse ibintu bitandukanye birimo matelas, supernet, telefone, imyenda, amashuka, ikiringiti n'ibindi.

Uwakubiswe n'inkuba yari mu nzu wenyine. Ubu yagiye kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Kibinja bamuha imiti.

Src:Umuseke



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/nyanza-inkuba-yakubise-umuturage-imusigira-ibikomere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)