Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023 ahagana saa mbili n'iminota 20 imodoka nto y'ivatiri yafashwe n'inkongi y'umuriro irashya irakongoka.
Ibi byabereye ku Giticyinyoni,mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge,hafi y'ahari uruganda rw'imifariso,hagati yo ku Kiraro cya Nyabarongo n'amahuriro y'imihanda yerekeza mu Majyaruguru no mu Majyepfo.
iyi modoka yerekezaga kuri Nyabarongo yafashwe n'inkongi irashya irakongoka nkuko abari hafi y'aho byabereye babitangaje.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajemahoro, yabwiye IGIHE ko iperereza ryatangiye kugira go hamenyekane icyateye iyi nkongi.
Yagize ati 'Ni byo yafashwe n'inkongi y'umuriro ahagana Saa Mbili za mu gitondo mu muhanda uva Nyabugogo. Umushoferi yavuze ko yari irimo igenda abona imodoka itangiye gucumba umwotsi ahagaze ngo arebe munsi abona umuriro watangiye gufata imodoka.'
Yakomeje avuga ko uyu mushoferi yahise ahamagara Polisi ishami rishinzwe kuzimya inkongi ariko ihagera yamaze gufatwa yose.
Ati ' Yahise ahamagara Ishami rishinzwe kuzimya inkongi muri Polisi baraza barayizimya ariko basanga yafashwe yahiye yose babasha kuzimya inkongi y'umuriro ariko ntawakomerekeyemo.'
Bikekwa ko iyi nkongi yatewe n'itiyo ya lisansi iba munsi ishobora kuba yacitse ndetse iperereza ryatangiye kugira ngo bamenye icyayiteye.
Polisi isaba abashoferi kujya bagenzuza ibinyabiziga byabo mu kwirinda impanuka nk'izi.