Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 07 Werurwe 2023 mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kiyovu, Akagari ka Kiyovu hafi y'inyubako y'ubucuruzi ya CHIC.
Umwe mu ba-DASSO wari ahabereye ubwo bwicanyi utashatse kwivuga izina, yabwiye IGIHE ko byaturutse ku muzunguzayi uzwi nka Mama Mugisha wabonye imodoka y'abacunga umutekano akaza kuyitambika, ashaka gukuramo ibiciruzwa byari byafashwe.
Nyuma ngo abazunguzayi baje ari benshi mu kavuyo baterura umwe mu banyerondo, bamutwara mu maboko hanyuma bamutera icyuma mu gisambu kiri munsi ya gare, ahita apfa.
Umunyerondo wari uri muri uwo mukwabo witwa Ntahobavukiye Marc yabwiye IGIHE ko muri ako kavuyo, abazunguzayi batangiye no gutera amabuye abashinzwe umutekano.
Ati 'Tubonye amabuye abaye menshi uwari utwaye ya modoka yahise ayikura aho natwe turiruka buri wese ukwe turatatana. Nyuma nibwo naje kureba inyuma mbona Habanabashaka bamusigaranye ariko abandi nanjye bari kunyirukaho.'
Nyuma ngo bamaze gucika ababirukagaho bose bahamagaranye babona ko hari kubura Habanabashaka .
Ati 'Tumuhamagaye hari uwafashe telefoni ye aratubwira ngo 'mugenzi wanyu ari aha ngaha [mu marembo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR] yapfuye. Ubwo twaje dusanga bamuteye icyuma bigaragara ko bakimuteye agakomeza guhunga ashiramo umwuka ageze aha.'
Ntahobavukiye yasabye inzego z'umutekano kubaba hafi no kubunganira kuko hari ubwo abo bazunguzayi babarusha imbaraga .
Mugenzi we Ntakirutimana Bernard na we yavuze ko haba ubwo bafite ibyuma kandi 'kurwanya umuntu ufite icyuma wowe nta kindi kigukingira ufite biba birenze urwego rwacu. Abadukuriye nibaduhe umusanzu urenzeho.'
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga aho byabereye yasanze umurambo wa nyakwigendera wamaze gushyirwa mu mbangukirahutaba ndetse n'abakozi b'urwego rw'ubugenzacyaha batangiye gukora iperereza.
Umuyobozi w'Umurenge wa Nyarugenge, Patricia Murekatete yabwiye IGIHE ko abazunguzayi basagariye uwo munyerondo ari mu kazi kandi yambaye n'imyenda y'akazi, ubwo we na bagenzi be bari mu gikorwa cyo kurwanya ubucuruzi bw'akajagari.
Yavuze ko ababikoze batarafwata ariko inzego z'umutekano zatangiye kubashakisha uruhindu.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-umunyerondo-yishwe-n-abazunguzayi