Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyarugu, barishimira ibyo umuryango FPR Inkotanyi umaze kubagezaho birimo ibikorwaremezo.
Imyaka 35 irashize umuryango FPR Inkotanyi ubayeho, ubu mu karere ka Nyaruguru barizihiza isabukuru y'iyo myaka uwo muryango umaze ubayeho.
Clemance Uwamahoro wo mu murenge wa Kivu yagize ati 'Dufite ibitaro benshi bavaga mu murenge wa Kivu bajya kwivuza kure i Kibeho ariko ubu ntibikibaho bahinira hafi.'
Mugenzi we Mukarurangwa Melanie wo mu murenge wa Nyagisozi nawe yagize ati 'Nari umuntu utazi umuco nahoraga niyumvamo ko nashigajwe inyuma n'amateka uwamvuga wese namutuka, uwo ngiyemo ideni nkamwambuza igitugu ubu narahindutse ahubwo nshishikazwa no gufatanya n'abandi.'
Emmanuel Murwanashyaka Chairperson ku rwego rw'akarere ka Nyaruguru icyarimwe akanayobora aka Karere, avuga ko abanyamuryango bagomba kurangwa n'indangaciro kugira ngo ibyagezweho bikomeze gusigasirwa.
Ati 'Turasaba abanyamuryango kurangwa n'indangagaciro nkizaranze abashinze umuryango FPR Inkotanyi kugirango dukomeze dusigasire ibyagezweho tunakomeze dutange urugero rwiza ku nkotanyu nto zirimo abana bacu kugirango umuryango FPR Inkotanyi uzakomeza kwaguka kandi uzahoreho ubuziraherezo.'
Vedaste Nshimiyimana, Umunyamabanga w'umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo, avuga ko umuryango ukwiye gukomeza kwaguka kandi ukubakira ku rubyiruko.
Ati 'Tugomba kuba benshi beza bubaka u Rwanda rwacu dushingiye ku rubyiruko dushingiye ku bumwe bwacu ari nacyo abanyamuryango wacu abawushinze bashakaga.'
Abatuye i Nyaruguru barashima byinshi umuryango wa FPR Inkotanyi umaze kubagezaho, birimo umuhanda wa Kaburimbo, Inganda z'ibyayi, ibitaro bya Munini n'ibindi, abanyamuryango kandi boroje inka imiryango 13 mu rwego rwo gushyikira gahunda ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri gahunda yatangije ya 'Gira inka mu muryango'
Théogène NSHIMIYIMANA
The post <strong>Nyaruguru: Barishimira ibyo umuryango FPR Inkotanyi umaze kubagezaho</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.