Nyaruguru: Hizihijwe umunsi mpuzamahanga w'umugore, basabwa kwamagana abangiza abakiri bato #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe umugore, kuri uyu wa 08 Werurwe 2023 mu karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Kibeho, Akagari ka Nyange hagaragajwe ko hakiri abagore bahutazwa n'abagabo ndetse bamwe muri aba bagabo bakishora mu ngeso mbi zo kwangiza abangavu, bakabatera inda bakaba ababyeyi bakiri bato. Buri wese yasabwe uruhare rwe mu kwamagana no kurwanya icyo kibi.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Gashema Janvier avuga ko urugo rwiza rugira intumbero yo kuganira ku bibazo bitandukanye mu rwego rwo kugira umuryango mwiza utekanye. Yibutsa ko ibibazo byinshi bigwirira umuryango bishingiye ku bagabo bata inshingano bakishora mu bakobwa bato bakabatera inda bakagirwa ababyeyi imburagihe.

Yagize kandi ati' Urugo rwiza ni urufite umugore wumvikana n'umugabo we bakajya inama ku bibazo bitandukanye by'umuryango, hagamijwe kubikemura. Iyo bagize umuryango utekanye utarangwamo amakimbirane, abana barerwa neza n'ababyeyi babo kubera ko baba bumvikana ku nshingano za buri wese n'icyo agomba gukora mu ntege ze, bakirinda guhutazanya'.

Akomeza yibutsa ko iyo inshingano zitumvikanwaho bituma abana barerwa nabi, ndetse bamwe mu bagabo bagatera inda abakiri bato, baba abo mu nshuti zabo cyangwa mu miryango yabo, ugasanga bagizwe ababyeyi bakiri bato, bakinjira mu nshingano imburagihe.

Nikuze Renatha, umwe mu babyeyi avuga ko nyuma yo kubyara abana 9 yigiriye inama ndetse aganira n'umugabo we bumvikana ko we agiye kujya mu bucuruzi naho umugabo agakomeza guhinga akajya amwunganira akamuha umuhinzi. Ahamya ko bamaze kwiteza imbere bigaragara kuko abana babo bane bamaze kurangiza ayisumbuye ndetse bamwe muribo bakaba bari kwiga Kaminuza.

Akomeza yibutsa abagore bagenzi be ko bakwiye kwitinyuka bakagana ibigo by'Imar, bagakora imishinga bagahabwa amafaranga bagakora bakiteza imbere, bakubaka imiryango myiza iteye imbere.

Abana bato bagaburiwe indyo yuzuye.

Nyiramajyamabere Anatholie avuga ko yabayeho mu makimbirane n'umugabo kugeza ubwo umugabo ateye inda umukobwa ukiri muto, aho ndetse yaje kubihanirwa akajyanwa muri Gereza. Ahamya ko ibyo yabonye abo bakora ari ukwangiza indoto z'abakobwa bakiri bato kandi nabo bakagombye kugira imiryango myiza y'ahazaza.

Yagize Ati' Njyewe nabanye n'umugabo wanjye mu makimbirane maze aza kwiyandarika atera inda umukobwa ukiri muto. Yaje gufatwa umukobwa abivuze bamugeza mu rukiko, gusa nabonye nta kiza kibivamo kuko byangiza indoto z'umunyarwandakazi akiri muto. Iyo umugabo amuteye inda biba birangiye kandi amakimbirane mu ngo aba atangiye, aheza h'umuryango hakaburirwa irengero'.

Abagore berekanye aho bagenze mu kwiteza imbere no kwihangira imirimo.

Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu karere ka Nyaruguru, Nyirabahinyuza Mediatrice yibukije abagore bitabiriye ibirori byo kwizihiza uyu munsi ko iterambere ryiza rishingira ku myubakire y'urugo kuva ku babyeyi ukagera ku bana babakomokaho, ko kandi iyo ubwumvikane buhari byose bigenda neza bwabura bika bibi cyane.

Yongeyeho ko imibanire mibi y'abagize umuryango ituma abana babaho nabi kuko imirire mibi n'igwingira bibatangira gutyo, mu gihe ababyeyi bihunza inshingano naho abandi bakishora mu ngeso mbi zinatuma bamwe muribo batera abangavu inda maze abana bakajya kuba inzererezi mu mijyi, ibi byose bigatuma ejo heza h'Abangavu haba habi bakitakariza icyizere cy'Ubuzima.

Imirimo abagore batinyaga, baratinyutse ubu bari mu myuga cyera yitwaga ko ari iy'abagabo.

Nkuko byagaragajwe na raporo zitandukanye, muri 2021 Abakobwa batewe inda bataragira imyaka y'ubukure mu Rwanda bageraga ku bihumbi 23 nyamara abajyanwa mu nkiko kubera ko bateye inda abangavu ni bakeya, bakongeraho ko bitewe n'umuvuduko biriho kugeza ubu iyi mibare ishobora kuziyongera.

Ubwo hizihizwaga uyu munsi w'Abagore, bamwe muri bo baremeye bagenzi babo ibyo kurya ndetse hanatangwa Imashini yo gukata ibyuma, yahawe umukobwa ukora akazi ko gusudira ibyuma ndetse hanatangwa inka igabirwa umugore watoranyijwe.

Umugore yagabiwe.
Abagore baremewe, bahabwa ibyo kurya n'ibindi birimo ibikoresho by'isuku.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/2023/03/09/nyaruguru-hizihijwe-umunsi-mpuzamahanga-wumugore-basabwa-kwamagana-abangiza-abakiri-bato/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)