Nyirasenge wa Miss Naomie yasezeranye mu mategeko[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023 ni bwo Kelly na David basezeraniye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, mu muhango witabiriwe n'inshuti, abavandimwe n'imiryango y'aba bombi.

Mu bitabiriye uyu muhango harimo kandi Miss Naomie Nishimwe wabaye Miss Rwanda 2020, n'abavandimwe be, Jeannine Noach, ababyeyi babo n'abandi bari hafi y'imiryango yabo ndetse biranavugwa ko Ange Ingabire Kagame ari mubari bitabiriye uyu muhango.

Ku wa 14 Gashyantare 2023, ni bwo David Nsengiyumva n'umukunzi we basohoye integuza y'ubukwe bwabo (Save the Date), bagaragaza ko bazakora ubukwe ku wa 24 Werurwe 2023.

Nsengiyumva David ari mu basirikare baherutse guhabwa ipeti rya Sous Lieutenant mu Ngabo z'u Rwanda, akaba n'umukinnyi wa APR BBC.

Uwineza agiye gukora ubukwe nyuma ya Uwase Pamela Loana nawe ubarizwa muri Mackenzies, warushinze ku wa 15 Ukuboza 2022 mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri Romantic Garden ku Gisozi.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nyirasenge-wa-miss-naomie-yasezeranye-mu-mategeko-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)