Nyuma ya Arsenal na PSG, Perezida Kagame yata... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Perezida Kagame yabitangarije mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa 01 Werurwe 2023, Aho yakomoje ku musaruro mwiza wabonetse mu mikoranire y'u Rwanda na Arsenal ndetse na Paris Saint Germain, anemeza ko hari indi kipe iri hafi.

Avuga ku musaruro w'iyi mikoranire, yagize ati "Dufitanye imikoranire myiza kandi igenda iba myiza kurushaho buri gihe. Abaturage bacu bungukira muri iri shoramari, byatworohera kumenya ubwinshi bw'abantu bazi u Rwanda kubera ibi."

Yakomeje ati "Abantu bashinzwe iri shoramari bashobora kuvuga neza umubare w'abantu babashije kumenya u Rwanda kubera bwo, umubare w'abaje mu Rwanda, ni bangahe bashoye imari mu Rwanda, birenze kure cyane ibyo twashoye muri ubu bufatanyabikorwa.'

Perezida Kagame yavuze ko uko aya makipe arushaho kwitwara neza ari nako umusaruro w'imikoranire wiyongera, atanga urugero kuri Arsenal, ati "Uko dukomeza kwitwara neza [Arsenal] dushaka igikombe bizana inyungu nyinshi.Tekereza uyu mwaka dutwaye igikombe, nzahita nihutira kuri Banki gufata amafaranga. Niko bikora."

Muri 2019, Perezida Kagame yakiriye David Luiz wasuye u Rwanda ubwo yakiniraga Arsenal

Mu gusoza kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yavuze ko imikoranire imeze neza kandi hari indi kipe igiye kwiyongeraho, ati Ati "Tugiye no kugira indi kipe izwi cyane mu mupira w'amaguru, rero nimubona dukorana n'ikipe imwe, hakaza indi, mujye mumenya ko tuzi icyo dukurikiye. Ntabwo ari uguta amafaranga.'

Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye na Arsenal yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y'imipira, aho yambara 'Visit Rwanda' ku kuboko kw'ibumoso haba mu ikipe nkuru, iy'abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y'abagore.

Ayo masezerano yari ay'imyaka itatu yarangiranye n'umwaka w'imikino wa 2021, ariko impande zombi zirayongera kuko mu gihe cya mbere yari yatanze umusaruro mwiza uhuriweho.

Mu ntangiriro z'Ukuboza 2019, Ubuyobozi bwa RDB bwatangarije Abanyamakuru ko hasinywe amasezerano y'imikoranire na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa. u Rwanda ndetse n'aya makipe yombi bahuriza ku kuba umusaruro mwiza uboneka ku mpande zose.

Mu mwaka ushize, rutahizamu Kylian Mbappe wa PSG yafotowe muri Stade ya Parc de Prince hagaragara amagambo (Rwanda is Open) aha ikaze abantu bose mu Rwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126593/nyuma-ya-arsenal-na-psg-perezida-kagame-yatangaje-ko-bagiye-gusinya-amasezerano-nindi-kipe-126593.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)