Sunday Justin washinze Sunday Entertainment igiye kureberera inyungu uyu muhanzi, yabwiye inyaRwanda ko nta masezerano y'igihe runaka basinyanye ahubwo bazakorana mu gihe cyose impande zombi zizaba zicyumva ari ngombwa.
Ati "Igihe Imana izadushoboza nicyo tuzakorana. Igihe cyose njye nawe tuzaba turi kubyemeranywaho nicyo tuzakorana."Mu kiganiro cyatambukijwe kuri shene ya Youtube ya SUNDAY TV SHOW, uyu muhanzi yavuze ko ari umwanditsi akaba umuririmbyi n'umucuranzi wa guitar, akaba ashaka no kwiga piano. Ati 'Kuba mfite ubumuga ntabwo bigaragara nk'inzitizi.''
Arakomeza ati 'Umuziki ni isi yambereye nziza, ni isi yatumye mpinduka. Ni isi yatumye numva nikunze mu gihe nari kumva ubuzima bushaririye. Bya bindi bavuga ngo uyu munsi uraseka ejo ukarira, njye siko biri ahubwo mpora nseka.'
King Ali avuga ko umuziki ari byose, kugeza n'aho iyo yabuze icyo kurya awifashisha.
Ati 'Umuziki wambereye ibiryo, kuko iyo nabibuze ndacuranga iminsi ikicuma. Ku myaka ibiri nibwo nagize ikibazo cyo kutabona kubera iseru. Abaganga ntabwo bahise babivumbura, babimenye amaso yarangiritse.'
Akomeza avuga ko ubu bumuga bwatumye ababyeyi bagirana ibibazo nyuma yo kuvuza bikanga, kandi batarashakaga kugira umwana umeze gutyo.
Avuga ko amaze kugira ikibazo cyo kutabona yakomeje kujya akina n'abandi bana ariko akumva hari icyo abura, aricyo umuziki atangira gushaka uko yakwiga gucuranga ibicurangisho bitandukanye.
Yakomeje gukora uko ashoboye mu muziki ariko bikanga, umunsi umwe yagiye muri studio mu bisumizi ahura na Darest wo muri Juda Muzik aramuganyira undi atangira kumufasha uko ashoboye.
Akangurira abafite ubumuga kutitinya. Ati 'Menya ko buri cyose gishoboka iyo udacitse intege.'
Uyu musore avuga ko yishimye kuba yabonye abajyanama mu muziki we.
Sunday Entertainment yasinyishije King Ali, nyuma y'aho mu minsi yashize yatandukanye na Niyo Bosco nyuma y'ukwezi kumwe kurengaho iminsi 13 [iminsi 44], yari amaze asinye amasezerano y'imikoranire n'iyi sosiyete ireberera inyungu abahanzi.
Tariki 1 Mutarama 2023, ni bwo Niyo Bosco yari yemeranyije na Sunday Entertainment gushora imari mu bikorwa bye by'umuziki, kubimenyekanisha, kumukorera buri kimwe gisabwa kugira ngo impano ye ikomeze kumenyekana n'ibindi.
Yavuye muri iyi sosiyete ireberera inyungu nta ndirimbo n'imwe ahakoreye.
Sunday Entertainment isanzwe ireberera inyungu Mwiza Zawadi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, ndetse ni nawe muhanzi wenyine wari usigayemo.
King Ali asinye muri Sunday Entertainment afite indirimbo imwe yakoreye mu Ibisumizi, yise "Mwana Wanjye". Iyi ndirimbo ikaba yanamaze gukorerwa amashusho nyuma yo kwinjira muri iyi nzu ifasha abahanzi, ashobora kujya hanze vuba.
King Ali afite impano itangaje Uyu musore ufite ubumuga bwo kutabona, yinjiye muri Sunday Entertainment abisikana na Niyo BoscoUyu musore yagize ubumuga bwo kutabona akiri umwana muto w'imyaka ibiri Niyo Bosco aheruka kuva muri Sunday Entertainment Sunday Justin watangije Sunday Entertainment igiye gufasha King Ali
 UMVA INDIRIMBO ''MWANA WANJYE' YA MBERE YA KING ALI WASINYE MURI SUNDAY ENTERTAINMENT