Padiri Twagirayezu uheruka kugirwa Musenyeri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni indirimbo yo kwakira Jean Marie Vianney Twagirayezu uheruka kugirwa Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo. Mu buryo bw'amajwi, yakozwe na  Emmy Pro mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Aime Pride.

Padiri Alexandre Nkomejegusaba yabwiye inyaRwanda ko iyi ndirimbo 'Impundu zivuge Iwacu' yayihimbiye Twagirayezu ubwo bamaraga kumugira umushumba wa Diyosezi ya Kibungo ari nayo nawe abarizwamo.

Ati 'Ubundi nashatse kuyita Impundu zivuge i Kibungo, ariko nibuka ko Umwepiskopi aba ari uwa Kiliziya yose. Iyi ndirimbo ni iyo kwakira Musenyeri wacu Jean Marie Vianney Twagirayezu.'

Yakomeje ati 'Ikubiyemo ibyishimo byo kumwakira, ndetse n'intego ye igira iti 'Audite Iesum', bisobanura ngo 'Nimwumve Yezu'. 

Umwepiskopi kuri jye ni umubyeyi wanjye. Ngomba kumukunda no kumwubaha. Abakristu bose iyo babonye Umwepiskopi, birabanezeza. Niyo mpamvu twese tugomba guhaguruka tukamwakirana ibyishimo.'

Yavuze ko Jean Marie Vianney Twagirayezu n'ubundi asanzwe ari umusaserdoti wa Nyagasani. Asanzwe ari umubyeyi. Ubu noneho akaba yarabaye umushumba w'ubushyo.

Ati 'Ni intera ikomeye cyane ateye, twe nk'abe tumuhaye ikaze. Icyanteye guhimba iyi ndirimbo, mbere na mbere ni ukumwakira kuko ari umushumba uje mu be, ariko Kandi ni no gushimira Imana ku byiza idukorera iduha umushumba.'

Padiri Alexandre Nkomejegusaba asanzwe afite indi ndirimbo yise 'Kugira ngo Bagire ubuzima'.

Umuhango Mutagatifu w'iyimikwa rya Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu wahimbiwe indirimbo uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Mata.

Padiri Alexandre Nkomejegusaba wahimbye iyi ndirimbo 

Musenyeri Twagirayezu yagizwe umushumba wa Diyosezi ya Kibungo 

REBA INDIRIMBO YAHIMBIWE MUSENYERI TWAGIRAYEZU YOKUMWAKIRA I KIBUNGO



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127603/padiri-twagirayezu-uheruka-kugirwa-musenyeri-wa-kibungo-yahimbiwe-indirimbo-imwakira-video-127603.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)