Park Inn by Radisson Kigali Hotel yateguriye abana Pasika yihariye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gikorwa cyateguwe binyuze muri 'Kid's Special', umunsi washyiriweho abana kugira ngo na bo babone ahantu heza ho kwidagadurira kuko n'ababyeyi na bo bafite aho basohokera hatandukanye kandi heza.

Ku Bakirisitu, Pasika ni umwe mu minsi mikuru ikomeye cyane aho baba bizihiza izuka rya Yesu/Yezu Kirisitu wabapfiriye, benshi bizera ko babariwe ibyaha byabo.

Igikorwa cyo kwizihiza Pasika ku bato giteganyijwe ku wa 1 Mata 2023, aho abana baturutse hirya no hino bazahurira kuri Park Inn by Radisson Kigali Hotel bakorerwe ibikorwa bitandukanye byo kubinjiza muri Pasika iteganyijwe ku wa 9 Mata 2023.

Park Inn by Radisson Kigali Hotel yateguye ibikorwa bitandukanye byo gushimisha abana bazitabira iki gikorwa nko koga muri 'piscine', gushushanywaho, gukina umukino wa Pasika uzwi nka 'Easter Egg Hunting', gusangira amafunguro atandukanye n'ibindi.

Kwinjira muri iki gikorwa buri mwana agomba kwishyurirwa 20.000 Frw, giteganyijwe gutangirwa saa Yine kugeza saa Kumi n'Imwe. Buri mwana agomba guherekezwa n'umubyeyi cyangwa undi muntu mukuru.

Park Inn by Radisson yafunguwe mu 2017 na Perezida Paul Kagame, yubatswe n'umushoramari w'Umunyarwanda, Joseph Mugisha, ikaba iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.

Iyi hoteli ifite ibyumba 161 byo ku rwego rwo hejuru birimo murandasi yihuta, hari kandi na restaurant nziza iteka amafunguro y'ubwoko bwose ufata wiyumvira amahumbezi ya Kigali.

Park Inn by Radisson Kigali Hotel yateguye igikorwa cyo kwishimana n'abana mu rwego rwo kwihizanya na bo Pasika idasanzwe
Mu mikino bateguriwe harimo no koga muri piscine
Abana bateguriwe imikino itandukanye
Park Inn by Radisson Kigali Hotel yateguriye abana Pasika yihariye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/park-inn-by-radisson-kigali-hotel-yateguriye-abana-pasika-yihariye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)