Umutoza Pep Guardiola yibasiye abakinnyi b'ikipe ye ya Manchester City bari guhatanira igikombe,yemeza ko Arsenal yagaragaje ubushake bwinshi bwo guhanganira Premier league kubarusha.
Umutoza City yariruhukije kuwa Gatandatu ubwo yatsindaga igitego 1-0 kwa Crystal Palace giturutse kuri penaliti ya Erling Haaland ku munota wa 78 w'umukino.
Iyi penaliti itavugwaho rumwe yatanzwe nyuma y'umwanya munini Man City yashate igitego yahebye burundu ndetse abakinnyi bayo badatanga icyizere cyo kukibona.
Arsenal yaje gusubiza uyu mukeba itsinda ibitego 3-0 Fulham kuri iki cyumweru ihita isubizamo ikinyuranyo cy'amanota 5.
Umutoza Guardiola yashimagije Mikel Arteta uko akomeje kwitwara muri uyu mwaka w'imikino by'umwihariko amanota yabonye mu minota ya nyuma bakina na Manchester United, Aston Villa, na Bournemouth.
Guardiola ati: 'Bamaze imyaka myinshi cyane badatwara Premier League kandi ibyo byabahaye izindi mbaraga zo gutsinda imikino igeze mu minota 93, 96 cyangwa 98.
Icyo cyifuzo nicyo kintu bafite twe tudafite kuko twatwaye ibikombe byikurikiranya.
Nk'ibisanzwe muri iki gihugu,iyo utwaye ikintu hanyuma ntutangire neza umwaka w'imikino hanyuma hakaza ikipe imeze neza,utakaza guhozaho.
Arsenal niyo ifite amahirwe kubera ko bari imbere ariko natwe turi hafi aho.Iki ni gikombe cyiza ariko ntabwo nzi ibizaba ku iherezo ry'uyu mwaka w'imikino ariko barabizi ko dushaka kuba hariya.Tuzarwanira kuba hariya kandi ibi ni byiza cyane.
Man City ifite umukino na RB Leipzig mbere yo gukina umukino wa 1/4 wa FA Cup na Burnley.