Perezida Kagame na Gianni Infantino bafunguye Stade ya Kigali yahawe izina rishya [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Paul Kagame na Gianni Infantino uyobora FIFA, bafunguye ku mugaragaro Kigali Pelé Stadium, mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Werurwe 2023.

Stade yahoze yitwa iya Kigali yatashywe nyuma yo kuvugururwa. Muri uyu muhango, irakinirwaho imikino itandukanye y'irushanwa rihuza amakipe y'abakanyujijeho nka kimwe mu bikorwa bishamikiye ku Nteko Rusange ya 73 ya FIFA iri kubera i Kigali.

Imirimo yo kuyivugurura yatangiye tariki 4 Mutarama 2023. Mu byayikozwemo harimo gusimbuza tapis yarimo, guhindura igisenge, kuvugurura urwambariro no gusiga amarangi mu mfuruka zayo zitandukanye.

Perezida Paul Kagame yashimiye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, kuri iki gikorwa.

Ati "Tubashimiye kubana natwe muri aka kanya. Ndashaka kugushimira Gianni, Perezida wa FIFA kuduha aya mahirwe yo guhuriza aba bantu bose hano mu gihe dufungura iyi Stade yitiriwe Pelé."

"Iyi stade ni ahantu hagenewe abakobwa bakiri bato n'abahungu bahurira hamwe bagakina, bashaka kwigira ku munyabigwi Pelé."

Gianni Infantino yavuze ko bishimiye kuba mu Rwanda mu gihe hagiye kubera Inama ya 73 ya FIFA.

Ati "Uyu munsi twazanye Isi yose mu Rwanda kubera umupira w'amaguru uhuza Isi."

"Twishimiye kandi gufungura iyi "Kigali Pelé Stadium". Pelé ni umupira w'amaguru kandi ni ngombwa ko tumuha icyubahiro nubwo yadusize."

Stade ya Kigali iherereye i Nyamirambo yahinduriwe izina yitiririrwa Umunya-Brazil Edson Arantes do Nascimento 'Pelé'. Ni icyemezo cyafashwe nyuma y'urupfu rw'uyu munyabigwi witabye Imana tariki 29 Ukuboza 2022 azize uburwayi.






IVOMO:IGIHE



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-kagame-na-gianni-infantino-bafunguye-stade-ya-kigali-yahawe-izina

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)