Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiganiro aba bakuru b'ibihugu bombi bagiranye, byibanze ku buryo bw'ubufatanye ndetse n'uko bakomeza gushimangira ubufatanye mu ngeri zirimo ubukungu n'ishoramari.

Banunguranye ibiterekezo ku ngingo zirebana n'ibibazo mpuzamahanga ndetse n'ibyo mu karere.

Ibiganiro byabo byitabiriwe n'abaminisitiri batandukanye ku mpande zombi. Nyuma yabyo, Emir wa Qatar yakiriye Perezida Kagame n'itsinda ryamuherekeje mu musangiro.

Sheikh Thani by'umwihariko ni inshuti y'u Rwanda na Perezida Kagame. Uyu mugabo w'imyaka 43 yasuye u Rwanda inshuro nyinshi ndetse muri Kanama yari i Kigali yitabiriye CHOGM nk'umutumirwa. Ni mu gihe ishoramari ry'Abanya-Qatar rikomeje kwiyongera mu Rwanda mu nzego zitandukanye.

Umukuru w'Igihugu ubwo yakirwaga na Emir wa Qatar
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar byibanze ku gushimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-emir-wa-qatar

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)