Perezida Paul Kagame yibukije abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari tugize igihugu ko aho bayobora bakwiye kwita ku kibazo cy'abana bata ishuri kuko gikomeje guftaa indi ntera.
Ni abagitifu basaga 2000 bahuriye ku Intare Arena mu murenge wa Rusororo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023.
Perezida avuga ko mu gihe abayobozi badakorana ngo bakemure ibibazo baba bari guta igihe.
Ati 'Aho muba muri, ku rwego muriho mukoreraho, urwego rw'akagari, iyo hari abana bavuye mu mashuri, bagahinduka inzererezi, nabyo biri mu nshingano mwagombaga kuzuza kugwiza umubare w'inzererezi kuri ako Kagari?Biri mu nshingano mufite? Uzasubira inyuma ubwire abantu uti njyewe mfite inzererezi zingana zitya? Umubare uko uzamuka abe ariko wujuje inshingano wari ufite? Kugira ngo umubare w'inzererezi wiyongere haba habaye iki?Haba habaye iki cyangwa haba hatakozwe iki?'
The post <strong>Perezida Kagame yahaye umukoro abayobora utugari wo kwita ku kibazo cy'abana bataye ishuri</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.