Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri, ubwo yasozaga Itorero rya ba Rushingwangerero, rigizwe n'abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari.
Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko iyo ari ibintu bikeneye amikoro ngo bikorwe ashakishwa, rimwe nabe ahagije, ariko hari ibintu bikeneye ubushake bwabo gusa.
Yagize ati "Mwaretse tugashakisha ibyo dushakisha bituruka ahandi! Ariko mwebwe muri aho namwe mwaribuze? Umuntu yibura ate, muribura mute? Rwose mwebwe mukwiye gufasha abaturage, aho baba, aho bakorera, mugakorana nabo, mukabayobora, abahinga bagahinga kijyambere bakeza, bagasarura, aborora ni uko, abacuruza, abafite inganda zishobora kugira ibyo zikora."
"Urashaka gukora ibintu hano, ibyanyu mwamenyereye byo guhora mwambuka imipaka, no kugura ikibiriti ukambuka umupaka, kujya kugura ikibiriti? Ariko ubwo pe, mu mutwe n'iyo umuntu yabagira ate nta kijyamo?"
Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo umuntu uturiye umupaka, yambuka n'igihe akeneye nk'isabune, ugasanga n'ibikorerwa imbere mu Rwanda ntibishobora kugera ku masoko yo ku mipaka.
Yakomeje ati "Ni ukuvuga ngo wowe uri hano, umuntu uri i Nyagatare, nkwiye kuba mugezaho ibyo nkora cyangwa ncuruza. Nutajyayo, nutabimugezayo, nudashaka uburyo bimugeraho, ku buryo ndese wagira ibikorwa uhakorera cyangwa ikigo uhashyira gitanga ibyo ukora ahongaho, ikizavamo, uwa Nyagatare azajya yambuka umupaka ajye kubigura hakurya. Ubwo ahubwo bamuhinduye isoko ry'ahandi. Nicyo bivuze."
"Imipaka yose, uko tuyifite, niba mushaka mwe gukora ubusa mukaba isoko ry'abandi gusa bajya gukora ikintu cyose, n'amazi, ugasanga abantu hano barakora amazi, Inyange irakora amazi hano, ariko ntishobora kuyageza ku mupaka, ni ukuvuga ngo bararetse ngo abo mu mujyi gusa abe aribo banywa ayo mazi, abandi mwishakire. Bazishakira, barambuka bajye gushaka amazi hanze, atari na meza k'ayo wowe wakoraga, kuko ni ko ugize abawe, bo mu gihugu cyawe."
Yavuze ko icyorezo cya COVID-19 cyahitanye abantu, cyagaragaje ko hari ubwo igihugu gifunga imipaka, ku buryo haramutse hari ibyangombwa byose mu gihugu, ubukana bw'icyorezo bwagabanyuka.
Perezida Kagame yavuze ko nk'ibijya hanze bikomoka ku buhinzi byiyongera, ariko ukwiyongera, ntabwo biragera aho igihugu cyifuza, ku buryo cyagenda gake mu kubyaza umusaruro amahirwe yose ahari.