Perezida Kagame yakiniye ikipe y'u Rwanda mu mukino yatsinzemo iya Infantino [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'u Rwanda yarimo Perezida Kagame yatsinze iya Gianni Infantino uyobora Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, yari igizwe n'abarimo Umunya-Brazil Cafu mu irushanwa rihuza amakipe umunani, y'abitabiriye Inteko Rusange ya FIFA.

Mu mukino ufungura wahuje Ikipe y'u Rwanda irimo Perezida Paul Kagame n'iya FIFA irimo Gianni Infantino.

U Rwanda rwatsinze uyu mukino ku bitego 3-2 rukomeza mu kindi cyiciro.

Umunya-Nigeria Augustine Azuka Okocha wamamaye nka Jay-Jay Okocha, ni we watsindiye u Rwanda ibitego bitatu byabonetse muri uyu mukino.

Okocha w'imyaka 49 yakiniye amakipe anyuranye arimo Paris Saint-Germain F.C. yo mu Bufaransa na Hull City yo mu Bwongereza.

Ikipe ya FIFA yo yatsindiwe n'Umunya-Brazil Marcos Evangelista de Morai [Cafu]. Uyu munyabigwi ukina yugarira anyuze ku ruhande rw'iburyo, yanyuze mu makipe atandukanye arimo AC Milan na AS Roma yo mu Butaliyani.

Ikipe y'u Rwanda itozwa na Mashami Vincent usanzwe ari Umutoza wa Police FC, wanabaye Umutoza w'Ikipe y'Igihugu Amavubi. Irimo Perezida Kagame; Jay Jay Okocha; Jimmy Mulisa, Karekezi Olivier, Murangwa Eugène, Nshimiyimana Eric, Kayiranga Jean Baptiste, Ngabo Albert bakiniye Amavubi; Mateso Jean de Dieu utoza Kiyovu Sports; Nizeyimana Olivier uyobora FERWAFA; Nyinawumuntu Grace uyobora Siporo mu Irerero rya Ruhago rya Paris St Germain mu Rwanda n'abandi.

Iri rushanwa riri kubera kuri Kigali Pelé Stadium iherereye i Nyamirambo. Iyi stade yatashywe na Perezida Paul Kagame na Gianni Infantino nyuma yo kuyivugurura.

Mukansanga Salma niwe wasifuye uyu mukino.










AMAFOTO:IGIHE



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-kagame-yakiniye-ikipe-y-u-rwanda-mu-mukino-yatsinzemo-iya-infantino

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)