Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Dr Utumatwishima, amwibutsa ko 'ari mu nshingano ziremereye' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhango wabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Werurwe 2023. Witabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru b'igihugu barimo abaminisitiri n'abo mu zindi nzego.

Dr Utumatwishima yasimbuye Rosemary Mbabazi wari Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco guhera mu 2017. Uyu mugabo we yahawe inshingano avuye ku buyobozi bw'Ibitaro bya Rwamagana.

Iyi Minisiteri yahawe, yambuwe inshingano zo kwita ku muco zihabwa Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).

Rosemary Mbabazi wari Minisitiri wayo we yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Ghana, asimbuye Aissa Kirabo Kakira wari muri izi nshingano guhera mu 2019.

Umukuru w'Igihugu nyuma yo kwakira indahiro ya Dr Utumatwishima kuri uyu munsi yibukije abayobozi ko bafite inshingano zo kuzuza ibyo bakora cyane cyane binyuze mu gufatanya no gukorera hamwe kuko nta rwego rukora rwonyine.

Ati 'Mu nshingano haba harimo ko inzego zikorana, ubwo ni bwo twatera imbere n'igihugu kigatera imbere.''

Perezida Kagame yavuze ko Dr Utumatwishima yumva neza inshingano zo gufasha igihugu kuyobora urubyiruko mu bundi buryo.

Ati 'Mukwiye kumva ko muri mu nshingano ziremereye cyane. Urubyiruko ni ho hazaza h'ejo ha buri gihugu, buri bantu abo ari bo bose. Ntitureba ahazaza gusa, tureba n'uyu munsi. Urubyiruko rukenerwa mu gihe kiri imbere kurushaho ariko binavuze ko ibyo bishaka kurera, iyo ufite abana, kugira ngo bakure neza biterwa n'uburere wabahaye. Uburere bw'imico, imyifatire, ubushobozi, ni ho havamo amashuri, kugira ubuzima bwiza. Uba umwubaka kugira ngo agire muri we gushobora ariko gushingiye kuri za ndangagaciro ziba zikenewe.''

Urubyiruko ruhabwa umwihariko kuko ruri mu bagize umubare munini w'Abanyarwanda ndetse rufatwa nk'imibaraga z'igihugu.

Imibare mishya yakusanyijwe mu Ibarura Rusange ry'Abaturage ryo mu 2022, igaragaza ko Abanyarwanda bageze kuri 13.246.394, bavuye kuri miliyoni 10,5 mu 2012.

Imibare y'urubyiruko rufite munsi y'imyaka 30 ni 65,3% mu 2022 ndetse byitezwe ko mu 2050 uzagera kuri 54.3%. Abaturage bafite imyaka hagati ya 16-64 ni 56,0% ndetse byitezwe ko mu 2050 bazaba ari 61,4%.

Perezida Kagame yavuze ko Minisitiri mushya, ukiri mu rugero rw'imyaka y'urubyiruko cyangwa hejuru yayo gato, yitezweho byinshi.

Yakomeje ati 'Muzakore mushingiye ku bigezweho ariko mutibagiwe ku byo uburere butwigisha. Nta muntu uba utaranyuze aho ngaho, abahanyuze mbere bafite byinshi bashobora kwigirwaho ariko byose ni ugushyiramo umutima, hagakorwa icya ngombwa.''

Perezida Kagame yamwifurije imirimo myiza n'ubufatanye mu nshingano ze nshya yahawe.

Dr Utumatwishima wahawe kuyobora Minisiteri y'Urubyiruko yarangije muri Kaminuza y'u Rwanda mu 2009. Yabonye Masters mu bijyanye n'Ubuvuzi Rusange mu 2016 ayikuye muri Kaminuza ya Manchester Metropolitan.

Ni umuhanga mu kubaga, aho yakoze igihe kigera ku myaka ibiri mu Bitaro bya Ruhengeri abaga abantu bafite ibibyimba bifata mu muhogo ku buryo bishobora kuvamo cancer. Yabaze abarwayi barenga 500.

Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Dr Utumatwishima uherutse kugirwa Minisitiri w'Urubyiruko, amwibutsa ko 'ari mu nshingano ziremereye' zo kwita ku rubyiruko



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-indahiro-ya-dr-utumatwishima-amwibutsa-ko-ari-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)