Perezida Kagame yakomoje ku kibazo cy'imyubakire gikomeje kuba ingutu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yanenze abayobozi bo mu mujyi wa Kigali bakomeje kurangara ku kibazo cy'imyubakire aho bamwe bubaka ahatemewe ndetse n'inzu zubakiwe abantu bikarangira zibaguyeho.

Ibi yabigarutseho ubwo yahuraga n'abasaga 2000 bagize Itorero rya ba Rushingwangerero, rigizwe n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari bose bo mu gihugu,mu muhango wabereye kuri Intare Conference Arena, i Rusororo.

Perezida Kagame yakomoje ku bibazo by'inzu zaguye mu murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali, zubatswe mu 2015, ubuyobozi bukerekana ko zifite ibibazo, ariko nihagire icyemezo gikomeye gifawa.

Yagize ati "Hari n'ibya vuba aha by'amazu mwubakiye abantu, abantu bakagenda bakayamurika ngo mwubatse amazu abantu bakwiye kuba babamo, akabagwa hejuru, haba habaye iki?'

Minisitiri w'Ibikorwa remezo Dr Nsabimana Ernest yavuze ko hari imvura yaguye isenya amazu yari afatanye n'ayo aho ngo byatewe nuko hari ubuziranenge butubahirijwe biturutse kuri rwiyemezamirimo wayubatse witwa Nsabimana Jean bakunze kwita 'Dubai'.Yanavuze ko hanakoreshejwe ibikoresho bitujuje ubuziranenge.

Perezida Kagame yabajije aho inzego ziba zagiye ati "birinda kuba bigahera bigitangira n'abantu bakabijyamo,inzego ziba ziri he zose?

Buri wese yikorera ibyo yishakiye mu nyungu ze,agapfunyikira abantu amazi, akigendera.Ejo bikagira gutya bikagwa hejuru abantu.

Biri hagati yacu y'abayobozi,guhera hasi kugera hejuru,kuki bibaho,bishoboka bite?"

Perezida Kagame yakomeje ati 'Bimaze imyaka myinshi, rimwe bakakubwira ngo uyu muntu yubatse ahantu hatari ho, urwo ni urundi rugero, akubaka, inzu akayirangiza. Ariko muba muri abantu bazima cyangwa bakoresha ukuri.?

Umuntu yubatse inzu ahantu hatari ho, amaze imyaka ibiri ayubaka, arayirangiza, ntawe urabona ngo uyu muntu aho yubaka ntabwo hakwiriye kuba hubakwa. Mumbwire ukuntu bishoboka.Mumbwire ukuntu bitubamo.'

Ibikorwa bimaze imyaka ibiri,umuntu yaratangiye,amaze imyaka ibiri, arangije ibyo yakoraga hanyuma uravuze uti 'iyi nzu aho yubatse ntabwo yakagombye kuba ihari.Habaye iki ku buryo utabibonye mu myaka ibiri ngo uwo muntu ahagarikwe?.Habaye iki".Inzego zose ziba zihari kuva hasi kugera hejuru...Tujye tumenya ikibazo kinaremereye kimaze imyaka ibiri,tubwirwe nuko cyishe abantu cyangwa havutse ikibazo nacyo kinaremereye."

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo hari igihe ibyo bibaye 'bitaduha isomo'ikibazo kikongera kikagaruka.Ati "twibereho dutyo,tubyemere.Ubwo amaherezo azaba ayahe?....Tuve mu bintu by'amagambo gusa tugomba kujya mu bikorwa.Muremera ko tudakwiriye kubana nabyo dutyo kandi nibyo ariko tukananirwa gutera indi ntambwe ngo tuvuge ngo bizakemuka gutya,kuko bimaze imyaka,bimaze igihe."

Minisitiri Nsabimana yavuze ko biterwa n'ibirimo kudafatanya,guhishira n'ibindi.

Perezida Kagame yavuze ko atari azi ko abanyarwanda ari ba ntibindeba,badafatana ibintu uburemere.

Ati "Hari ugutinya kubwira umuntu ko akora nabi kubera ko ubifitemo inyungu cyangwa se ntiwamubwira kubera ko utinya.Ntiwabwira umuntu,n'ibintu biraho bifobagana bitagiramo akantu gakomeye.

Umukuru n'umuto nta muntu uhangara ikibi cyangwa ukora ikibi ngo amubwire ngo ntabwo aribyo.Koko,nuko mumeze.Muri ibintu biraho bitagira icyo byanga, bikunze kizima.Muri ibintu amazi aza akagutembana akagutwara,ukagendera hejuru akagera nubwo akuroha ugapfa.Ubwo nuko mumeze mwebwe mwese guhera ku mukuru kugeza ku muto.N'igihugu cyanyu nuko kimeze?

Muri abantu bakwicara mu cyondo,ntumenye ko ari n'icyondo ukavuga ngo ntagihagurukamo kikagira agahinda?ukibera mu cyondo.Nuko mumeze."

Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda bareba 'ikibi bakagihereza'hakabura ucyamagana.Ati "Umuntu akabakorana ibibica cyangwa ibyica abanyu.Wenda wowe ntubyitaho kubera ko byahitanye abandi ariko bikugezeho bigahitana abawe,kandi nabo bizabageraho iyo byabaye umuco ntawe bitageraho.Ubwo bizagera muri mwe bibahitane abanyu."

Perezida Kagame yagarutse ku nzu yo ku muhanda ku Kicukiro yasabye ko ikurikiranwa kubera ko yari yubatse nabi ariko ntiyakurikiranwa,hashira amezi menshi.

Yagaragaraje ko ikibazo cy'imyubakire kidakemuka kubera ko abayobozi batacyitaho uko bikwiriye kuva ku nzego zo hasi kugeza ku zo hejuru."



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yakomoje-ku-kibazo-cy-imyubakire-gikomeje-kuba-ingutu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)