Ni inzu zubatswe mu mushinga uzwi nka Urukumbuzi Real Estate ziherereye mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama mu Mudugudu w'Urukumbuzi.
Ubusanzwe izi nyubako zahawe icyangombwa cyo kubakwa muri Gicurasi 2013, biteganyijwe ko zizura mu myaka itatu. Ni umushinga wari ugamije kubaka inzu ziciriritse.
Ku ikubitiro mu 2015, hubatswe inyubako y'imiryango 264 ndetse icyiciro cya kabiri hubakwa inyubako umunani.
Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hatambuka inkuru zigaragaza amashusho y'izi nyubako zimwe zarasenyutse mu buryo bukomeye mu mvura iheruka kugwa.
Ibi ni byo Perezida Kagame yagarutseho ubwo yari mu kiganiro n'abayobozi b'utugari tunyuranye hirya no hino mu gihugu abaza abayobozi impamvu iki kibazo kidakurikiranwa.
Ati 'Hari n'ibya vuba aha by'amazu mwubakiye abantu, mukayamurika ngo twubatse amazu y'abantu bakwiriye kuba babamo yarangiza akabagwa hejuru haba habaye iki? Biriho cyangwa ntibiriho?'
Perezida Kagame yabajije aho abayobozi b'inzego zitandukanye barebaga kugira ngo ibyo bijye kubaho, asobanura ko byerekana ko ushatse wese yikorera ibyo yishakiye mu nyungu ze ariko agapfunyikira abantu.
Minisitiri w'Ibikorwaremezo Dr Nsabimana Erneste yagaragaje ko ibyo bibazo byabayeho koko kuri uyu mudugudu uba Kinyinya ahubatswe mu 2015 n'umuntu witwa Nsabimana Jean bakunze kwita Dubai.
Ati 'Mu minsi yashize hari imvura yaguye, isenya amazu yari afatanye n'andi ariko iperereza riri gukorwa ryagaragaje ko amazu yubatswe nta buziranenge byubahirijwe. Ikindi kimaze kugaragara ni uko bakoresheje ibikoresho bitujuje ubuziranenge.'
Yagaragaje hatabayeho imikoranire hagati y'inzego bireba ari nayo mpamvu ayo makosa yabayeho, akibaza impamvu yanahawe icyemezo cyo gutuma abantu bemererwa gutura muri izo nzu.
Perezida Kagame kandi yagaragaje uko abayobozi bareberera abantu bubaka ahantu hatariho, inzu yamara kuzura akaba ari bwo bamenya ko aho yubatswe hatemewe.
Ati 'Umuntu yaratangiye amaze imyaka ibiri, arangije ibyo yakoraga hanyuma uravuze uti iyi nzu aho yubatswe ntabwo yakabaye ihari. Icyo mbaza habaye iki muri iyo myaka ibiri ku buryo utabibonye ngo uwo muntu ahagarikwe?'
Perezida Kagame yabajije abayobozi icyo bazakorerwa kugira ngo bahinduke mu mikorere n'imikoranire yabo hagamijwe gutanga umusaruro ukenewe.
Ati 'Gute se? Muzajya mu Kiliziya musenge? Hari icyuma umuntu yabanyuzamo? Hari urukingo? Nimungire inama. Hari umugezi twabajyanamo tukabajandikamo? Rwose niteguye kubaherekeza nkirirwa mbajandika muri uwo mugezi. Nimumbwire ni uwuhe? Tuve mu bintu by'amagambo gusa dukwiye kujya mu bikorwa.'
Hari ababigiramo inyungu n'abatinya
Perezida Kagame yagaragaje ko imwe mu mpamvu nyamukuru ituma abayobozi batabwira abantu bari mu makos,a hari ubwo baba babifitemo inyungu cyangwa se batinya uwo bagiye kubibwira.
Ati 'Ntiwabwira umuntu, ntiwamureba mu maso ngo umubwire. Icyo nicyo mvuga. Ni ikintu kiraho gifobagana kiraho. Kubaho utyo gusa nta muntu uhangara ikibi cyangwa ukora ikibi amubwire ngo ntabwo ari byo. Koko ubu ni uko mumeze.'
Yakomeje ati 'Ibintu mukora, umuntu akora ikibi mukagiherekeza. Umuntu witwa Dubai, akabakorana ibyo mukajyaho mukabura umubwira ngo we. Umuntu akaza akabakorana ibibica cyangwa ibyica abanyu.'
Yagaragaje ko abayobozi bakomeje kumuhishira [Dubai] bakwiye kureka inshingano bafite ahubwo bagahitamo guhabwa akazi na we.
Uruhuri rw'ibibazo mu myubakire ya Urukumbuzi Real Estate
Hari raporo y'ubugenzuzi yakozwe kuwa 23 Nzeri 2017, n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe imiturire gifatanyije n'Umujyi wa Kigali, igaragaza ko hari ibyo icyo Kigo cyasabwe gukosoraa ariko nyiracyo akavunira ibiti mu matwi.
Iyo raporo yagaragaza ko muri ubwo bugenzuzi basanze hari ibibazo byinshi izi nyubako zitari zujuje.
Mu igenzura ry'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe imiturire, RHA n'umujyi wa Kigali wari uhagarariwe n'Akarere ka Gasabo, ryasanze ibijyanye n'ubunyamwuga mu myubakire biri ku rwego rwo hasi.
Iryo genzura ryerekanaga ko nta nyandiko (Documents) zerekana ko nta bayobozi (Staff) bashinzwe gukurikirana inyubako, nta Injeniyeri wihariye, nta muntu ushinzwe gukurikirana site (Site Manager ) uretse gusa Nsabimana Jean ari nawe nyiri umushinga.
Mu bindi ni uko izi nyubako zagaragaye ko nta muntu ushinzwe ubugenzuzi bw'iyi nyubako (supervisor) zari zifite.
Iyo raporo inenga ko mu bijyanye n'imyubakire y'izi nyubako nta buryo bwagenwe bwo kuyobora amazi, bityo ko imvura nyinshi ishobora kuza igasenya.
Hanagaragajwe impungenge z'uburyo ibikoresho byo kubaka bakoresheje bitujuje ubuziranenge birimo fer à béton ndetse ko amatafari yahirima mu gihe yahura n'imvura.
Ikindi ngo uburyo insiga z'amashanyarazi zashyizwe mu nzu biteye impungenge ndetse n'ibinogo bifata amazi byagaragajwe ko bitujuje ibisabwa n'urundi ruhuri rw'ibibazo byagaragajwe muri yo raporo.
IGIHE yashatse kuvugana na Nsabimana Jean wubakishije izo nzu ariko ahamagawe ahita akupa telefoni akimara kumva ko ari umunyamakuru umuhamagaye.