Perezida Kagame yasabanye n'abitabiriye Inteko Rusange ya FIFA - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri sangira ryabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu nyuma y'umukino wahuje abanyabigwi mu mupira w'amaguru ku Isi n'abandi.

Mu bari bitabiriye, harimo Umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino, ndetse n'abandi bayobozi b'amashyirahamwe y'umupira w'amaguru hirya no hino ku Isi.

Umukuru w'Igihugu yahaye ikaze abitabiriye iyi nama, ashimira na FIFA ku musanzu wayo mu iterambere ry'umupira w'amaguru ku Isi.

Ati 'Turishimye kubera ibyo FIFA iri gukora, ndetse ndashaka gushimira by'umwihariko Gianni, Perezida wa FIFA, ku bw'ishoramari ari gukorana na Afurika mu iterambere ryayo ry'umupira w'amaguru.'

Umukuru w'Igihugu yashimiye Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, uri gufatanya na Perezida wa FIFA kugira ngo Afurika ibone ibikwiriye mu iterambere.

Yashimye kandi igikorwa FIFA yatangije mu Rwanda cy'amashuri y'umupira w'amaguru, avuga ko azatanga umusanzu ufatika kandi wifuzwa.

Ati 'Ndashaka gushimira by'umwihariko abanyabigwi bari kumwe natwe uyu munsi. Ndashaka kubabwira ko mudakwiriye gusuzugura akazi muri gukora mu iterambere ry'umupira w'amaguru hirya no hino ku mugabane, bityo kandi u Rwanda rubyungukiramo.'




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasabanye-n-abitabiriye-inteko-rusange-ya-fifa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)