Perezida Kagame yasubije abashinja u Rwanda gushaka gufata igice kimwe cya RDC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda nta ntego rufite yo kwigarurira Uburasirazuba bwa RDC nkuko bamwe babivuga kuko ngo narwo rufite amabuye y'agaciro kandi meza kurusha aya RDC.

Ubwo yari mu kiganiro n'Abanyamakuru kuri uyu wa 01 Werurwe 2023,Perezida Kagame yavuze ko nubwo u Rwanda rwambuwe bimwe mu byo rwahoranye, nta ntego rufite yo kwigarurira ibice by'abandi nk'uko bivugwa.

Ati "Dufite coltan nyinshi, kandi nziza kurusha ahandi uzabona harimo no muri Congo. Uzakore ubushakashatsi bazabikubwira. Usanga iri hagati ya 40-60 ku ijana, mu gihe muri Congo iri hagati ya 20-30 ku ijana.

Zahabu, dufite zahabu, ubwo twarwanaga intambara hano, mu Majyaruguru muri Gicumbi, twabonaga zahabu muri Miyove, abantu bakaba bategereje umwanzi, bakabona zahabu. Ntabwo ndimo gukabya, yabaga igaragara.Ibyo byose ni inkuru zigamije kuyobya abantu ngo badatinda ku kibazo cya nyacyo.'

Yanavuze ko abashinja u Rwanda gufasha M23 rushaka amabuye y'agaciro bibeshya kuko ntacyo amariye abaturage ba RDC, nubwo ibyo bihugu bishinjwa, nabyo biyafite.

Perezida Kagame yavuze ko abantu badakwiriye kumva ko Uburasirazuba bwa Kongo atari leta iri ukwayo ahubwo bakwiriye kumva ko ibibazo biri muri ako gace bireba igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Abajijwe ku kibazo cy'umutekano mu Burasirazuba bwa Kongo cyateje umwuka mubi hagati ya RDC n'u Rwanda,yavuze ko iki kibazo kitareba u Rwanda na gato ndetse ko inshuro cyaganiriweho cyakagombye kuba cyarakemutse ahubwo bishoboka ko gikemurwa mu buryo butaribwo.

Ati"Iki kibazo gifite imizi mu mateka urebye ku mpamvu zacyo n'uburyo cyakomeje gufatwa uko kitari, bituma kimara iyi myaka yose.

Iki kibazo cyaganiriwe ahantu henshi hatandukanye, twakiganiriye mu Nama ya AU, twakiganiriye muri Kenya, twakiganiriye muri Angola, twakiganiriye twitabiriye Inteko Rusange i New York, twagiraniriye ahantu hose, hari abandi bagenda bifuza gufasha muri iki kibazo...

Indi nshuro twagombaga guhurira muri Qatar kuri icyo kibazo ariko ntibyaba, wenda bizaba mu gihe kiri imbere, ahantu hose tuvuga kuri iki kibazo.'

Perezida Kagame yavuze ko atumva uburyo ikibazo nk'iki gikomeza kuganirwaho gusa, hakabaho amatangazo n'imbwirwaruhame, ariko muri iyi myaka yose ntigikemuke kandi muri RDC hari Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Ati 'Umuntu asubiye inyuma akareba ibirimo kuba, yabona ko hari ikintu kimeze nabi ku buryo bukomeye ndetse dushobora kuba turimo gukemura ikibazo kitari cyo, cyangwa turimo gutanga igisubizo kitari cyo ku kibazo tuzi.'

Perezida Kagame yavuze ko hari abasa n'abashaka inzira ya bugufi mu gukemura iki kibazo, byose bakabigereka ku Rwanda, ariko nabyo bidatanga igisubizo.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudakwiye kubazwa ibibazo by'impunzi z'Abanye-congo zihamaze imyaka isaga 20, zizira ibifitanye isano n'ibibazo bya M23.

Yavuze ko hashingiwe ku buryo imipaka yakaswe muri Afurika nta gihugu na kimwe kidafite abaturage bafitanye isano hakurya y'umupaka, ari naho bamwe bahera batwerera u Rwanda ibibazo bya M23.

Ati "Ni ibibazo byafashe indi ntera mu 2012, ubwo abagize uyu mutwe bahungiraga mu Rwanda na Uganda, hakabaho amasezerano y'uburyo bwo gukemura ibi bibazo.

Ayo masezerano yose yarenzweho kugeza ejo bundi ubwo uwo mutwe wuburaga imirwano. Ariko mu Burasirazuba bwa Congo hari imitwe yitwaje intwaro irenga 120, aho M23 ari umwe muri yo. Iyo mitwe 120 yashinzwe ite?.

Nta nubwo ndumva abo banga u Rwanda barubeshyera ibintu byinshi, bavuga ko rwaba rwarashinze iyo mitwe isaga 120. Ahubwo badushinja gufasha M23. Ni nde washinze iyo mitwe yindi isaga 120, kubera iki?.

M23 yavutse ku bintu byinshi byafashwe uko bitari guhera no muri iyo myaka yose y'ubukoloni. Uburyo aba bantu bitirirwa u Rwanda bisanze muri Congo, mu kuri ntabwo nari mpari ubwo byabaga, nari ntaravuka. Ni gute naryozwa icyo kibazo, ni gute naba umuzi w'ikibazo?."

Perezida Kagame yavuze ko atumva ukuntu abantu bita kuri M23 cyane nyamara ntibibaze kuri FDLR ikorana n'igihugu cya RDC byeruye.

Ati "Ni ibintu biba nyamara mu gihe icyo gihugu kiba gifite abandi Banyarwanda bagize Umutwe wa FDLR, bakemera no gukorana na bo, abandi bakabwirwa ko bakwiye kujya mu Rwanda.

Yakomeje ati 'Ibyo ni ukuyobya uburari, mureke tujye mu kibazo nyirizina, turebe uko cyatangiye n'uwagitangije, impamvu n'abarwana abo aribo, ibyo bashaka, baba ari M23 cyangwa indi mitwe isaga 120 irwana.'

Perezida Kagame yabajijwe niba urugendo rwa Perezida Macron i Kinshasa hari impungenge ruteye, cyane ko abaturage bateguye imyigaragambyo bashinja Perezida w'u Bufaransa gufasha u Rwanda narwo rugafasha M23.

Ati 'Igisubizo cyanjye ku bigaragambya, njye nakwigaragambiriza Guverinoma yanjye, abayobozi banjye. Abo bigaragambya, iyo ngira uburyo bwo kubavugisha nababwira ko bigaragambiriza impamvu zitari zo.Muhere kuri perezida wanyu, guverinoma yanyu, ni bo barimo gukurikirana ibibazo byanyu mu buryo butari bwo.'

Yavuze ko u Rwanda nta kibazo rubona mu ruzinduko rwa Perezida Macron i Kinshasa, kuko ruri mu buryo bwo gufasha mu gukemura ibibazo.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/perezida-kagame-yasubije-abashinja-u-rwanda-gushaka-gufata-igice-kimwe-cya-rdc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)