Perezida Kagame yatunze agatoki ibibazo bikomeye biri mu myubakire - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ikibazo yagarutseho ubwo yasozaga Itorero rya ba Rushingwangerero, rigizwe n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari.

Perezida Kagame yakomoje ku bibazo by'inzu zaguye mu Murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali, zubatswe mu 2015, ubuyobozi bukerekana ko zifite ibibazo, ariko ntihagire icyemezo gikomeye gifawa.

Yagize ati "Hari n'ibya vuba aha by'inzu mwubakiye abantu, abantu bakagenda bakazimurika ngo wubatse inzu abantu bakwiye kuba babamo, zikabagwa hejuru, baba babaye iki?"

Perezida Kagame yahagurukije Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Dr Nsabimana Ernest, amubaza uko biba byagenze.

Minisitiri Nsabimana yavuze ko uwo mudugudu w'Urukumbuzi w'i Kinyinya, wubatswe mu 2015 n'uwitwa Nsabimana Jean bakunda kwita Dubai, mu cyumweru gishize imvura iguye, isenya inzu zimwe.

Ati 'Iperereza ririmo gukorwa ryagaragaje ko inzu zubatswe zitubahirije ibisabwa, ikindi kimaze kugaragara ni uko bakoresheje ibikoresho bitujuje ubuziranenge.'

Perezida Kagame yabajije ukuntu biba bikarinda birangira abaturage bakajya muri izo nzu.

Ati 'Ubwo ni ukuvuga ngo umuntu wese ushatse akora ibyo yishakiye, ni bya bindi navugaga, mu nyungu ze, agapfunyikira abantu amazi, ni uko akigendera, ejo bikagira bitya bikagwa hejuru y'abantu. Biri hagati yacu guhera hasi kugera hejuru.'

Minisitiri Nsabimana yavuze ko ibi biterwa n'imikoranire y'inzego itameze neza, yaba urwego rushinzwe kugenzura imyubakire n'ishyirwa mu bikorwa ry'amabwiriza abigenga.

Perezida Kagame yakomeje ati 'Bimaze imyaka myinshi, rimwe bakakubwira ngo uyu muntu yubatse ahantu hatari ho, urwo ni urundi rugero, akubaka, inzu akayirangiza.'

'Ariko ubwo mu ba muri abantu bazima cyangwa bakoresha ukuri? Umuntu yubatse inzu ahantu hatari ho, amaze imyaka ibiri ayubaka, arayirangiza, ntawe urabona ngo uyu muntu aho yubaka ntabwo hakwiriye kuba hubakwa. Mumbwire ukuntu bishoboka.'

Ni ibintu ngo bimara imyaka ibiri, ariko imirimo ikarinda irangira nta muntu urabahagarika, ikibazo kikazavugwa yarasoje kubaka, abantu bakabibwirwa n'uko cyishe abantu cyangwa havuyemo ikindi kibazo.

Minisitiri Nsabimana yavuze ko inzego zihari ndetse n'amatsinda ashinzwe igenzura, ariko habaho ikibazo cy'imikoranire amakuru ntatangwe ku gihe.

Perezida Kagame yabajijwe uko izo mpinduka zabaho, niba ari amasengesho akenewe cyangwa kubatizwa, kuko hakenewe ko biva mu magambo, bikajya mu bikorwa.

Minisitiri Nsabimana yavuze ko usanga hari abayobozi bigira ba 'ntibindeba' bakabiharira abandi cyangwa hakabamo 'guhishira', ibyavuye mu igenzura ntibyubahirizwe.

Yakomeje ati 'Urebye nk'icyo kibazo cyabaye mu 2015, hari aho byagaragaye ko hari igenzura ryamubwiye ko yakoresheje ibikoresho bitujuje ubuziranenge by'umwihariko ferabeto, ibyo bikagaragara ariko nyuma bigahishirwa, nyuma bakamureka bagakomeza bakubaka.'

Ibyo ngo bikagenda bityo kugeza ya nzu batangiye kuyikoreramo.

Perezida Kagame yavuze ko yari azi ko abanyarwanda banga umugayo, ariko usanga hari ubwo utinya kureba umuntu ngo umubwize ukuri.

Perezida Kagame yanenze abayobozi bemeye ko abantu 'babakorana ibibica'.

Yakomeje ati 'Ariko inshingano mufite mwafashe iz'iki, wagiye Dubai akaguha akazi, ugakorana nawe, ukaba umukozi we? Erega nubwo byarabaye, muzi n'icyabiteye, muzi n'uwabiteye, ariko nta n'utinyuka kuba yamuvuga ngo amubwire ngo wowe ufite icyaha hano, ashwi. Ubwo na minisitiri uri aho ntabwo uzavuga kuri Dubai? Anakurikiranwe babimubaze. Nawe uzicecekera?'

Yanakomoje ku byo aheruka kubona muri Kicukiro, ku nzu yanyuzeho ituzuye, isa n'ititabwaho, nyuma y'amezi ahanyuze asanga nta kintu na kimwe cyigeze gikorwa.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yavuze ko barangaye kuko basanze icyemezo cyo kubaka cye cyari cyararangiye, acyongerera igihe ariko ntiyasubukura kubaka.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko basuye uyu mugabo Perezida Kagame abasubijeyo, yemera ko bagize intege nke mu gukurikirana.

Ati 'Mwarabitwerese, hashira amezi agera kuri abiri [Perezida Kagame ati : ni ane, sinzi ukuntu ubara], twararangaye, turabisabira imbabazi.'

Perezida Kagame yavuze ko buri munsi habamo kurangara, asaba abayobozi guhindura imikorere, kuko nubarebye abona ari bato, ariko ko badakoresha imbaraga uko bikwiye.

Amafoto: Irakiza Augustin




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yatunze-agatoki-ibibazo-bikomeye-biri-mu-myubakire

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)