Perezida Kagame yatunze agatoki 'uburyarya' bwakuruwe n'Igikombe cy'Isi cyakiriwe na Qatar - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Werurwe 2023, aho yitabiriye Inteko Rusange ya FIFA yateraniye muri BK Arena.

Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame, yashimiye FIFA yatoranyije u Rwanda nk'igihugu gikwiriye kwakira iyi Nteko Rusange yayo ihuriza hamwe ibihugu by'ibinyamuryango 211.

Yagize ati 'Ni iby'agaciro gakomeye, cyane ko mwashoboraga guhitamo kujya ahandi.'

Perezida Kagame yagaragaje ko binyuze mu miyoborere ya Gianni, amakipe ya Afurika yongerewe amahirwe yo kwitabira Igikombe cy'Isi.

Ati 'Namenye Gianni mu myaka umunani ishize ubwo yiyamamarizaga kuyobora FIFA. Nanyuzwe n'indangagaciro ze n'icyerekezo cye ku ruhare rwiza umupira w'amaguru wagira muri Sosiyete. Yari Umuyobozi FIFA yari ikeneye muri icyo gihe, kandi ibyo nabonye kuva icyo gihe, bimpa icyizere ko ashobora gukomeza kuyobora uyu muryango.'

Umukuru w'Igihugu yavuze ko Igikombe cya Afurika atari irushanwa rito ahubwo ko ikinyuranyo kiba hagati y'umukinnyi mwiza wo muri Afurika n'uwo mu Burayi, atari impano.

Yakomeje ati 'Ikinyuranyo ni ukuba nta bikorwaremezo biboneye byo kwitorezaho ndetse n'ubufasha.'

Perezida Kagame yavuze ko icyo Isi ya none ikeneye ari uguharanira ko siporo yunga abantu aho kuyivangira na politiki zibatanya.

Ati 'Dukeneye guheza politiki mbi ntihagire aho ihurira na siporo.''

Yatanze urugero rusa n'urugusha ku buryo amahanga yavuze Qatar kuva yakwemererwa kwakira Igikombe cy'Isi cya 2022, kugeza kibaye kikanarangira mu mahoro.

Yakomeje ati 'Nk'uko twabibonye umwaka ushize, mu kunenga kuzuye uburyarya mu Gikombe cy'Isi umwaka ushize. Aho kubaza impamvu imikino ibereye hariya, banza ubaze uti kuki ubundi itahabera?'

'Keretse niba turi kuvuga ibintu bimeze nko kwikubira aho bamwe muri twe kuri iyi Si ari bo bafite ibyo bakwiriye kugerwaho na byo bakanyurwa bonyine. Abantu bakwiriye kuguma mu myanya yabo, ariko imyitwarire nk'iriya yari ikwiriye kuba ubu yarasiye inyuma mu mateka.'

Perezida Kagame yavuze ko abakinnyi na bo bafite ijambo ryo kunenga ibitagenda neza mu gihe babona bibangamiye bo n'imiryango yabo.

Ati 'Bafite uburenganzira. Politiki muri siporo igaragaza ibibazo sosiyete ifite. Iyo abafana bajugunye imineke ku mukinnyi w'umunyafurika cyangwa se bakibasira umusifuzi w'umugore, ibyo biterwa n'imiterere itari yo y'ibibera muri sosiyete ihembera iyo myitwarire mibi. Dukeneye gukorera hamwe, mu guharanira ko nta muntu uhezwa kandi ko umupira wubahisha buri wese.''

Tariki ya 2 Ukuboza 2010 ni bwo Qatar yahawe Igikombe cy'Isi mu 2022. Ku wa 5 Gicurasi 2011, uwari Visi Perezida wa FIFA, Jack Warner, yasohoye email yerekana ko hatanzwe ruswa. Qatar yishyuye CAF yayoborwaga na Issa Hayatou miliyoni 1,5$ ariko ibi birego yarabihakanye.

Ku wa 25 Nzeri 2013, The Guardian y'Abongereza yanditse ko abakozi benshi bo muri Nepal bafashwe nabi ndetse bakoreshwa igisa n'ubucakara.

Tariki ya 18 Ugushyingo 2013, raporo ya Amnesty International na yo yerekanye ko hari ibibazo by'abakozi bakoreshwa mu bwubatsi bahabwa intica ntikize mu mishinga ya miliyoni z'amadolari.

Imibare ya The Observer yo mu 2014, yerekanye ko abakozi b'abimukira 400 bo muri Nepal baguye mu mirimo y'ubwubatsi kuva Qatar yahabwa kwakira Igikombe cy'Isi mu 2010. Ni imibare yerekanwe nk'iteye inkeke kuko Abanya-Nepal bihariye 20% by'abakozi bose barimo abo muri Bangladesh, u Buhinde na Philippines.

Muri Gashyantare 2021, The Guardian yatangaje ko abimukira 6,500 baguye mu mirimo yo kubaka stade. Imibare yatanzwe na za Ambasade.

Qatar ivuga ko atari yo kuko harimo n'impfu zisanzwe zirimo uburwayi n'izabukuru zidahuye n'imishinga y'Igikombe cy'Isi.

Imibare yizewe ni uko hagati ya 2014 na 2020, abakozi 37 mu bahawe akazi ko kubaka stade, muri bo batatu ari bo baguye mu mirimo bifitanye isano.

Mu bindi bihugu byakiriye Igikombe cy'Isi, muri Afurika y'Epfo [yacyakiriye mu 2010] habaruwe babiri, Brazil [2014] ni umunani n'u Burusiya [2018] ni 21.

Usesenguye usanga amahanga yarashegeshwe no kubona Qatar yakira Igikombe cy'Isi, cyane ko ahandi mu Burayi amakosa ashyirwa kuri sosiyete zahawe imirimo yo kubaka aho kuba igihugu.

Mu kwerekana ibitagenda neza hifashishwa ibitangazamakuru bikomeye ndetse n'imiryango iharanira inyungu z'abakozi ikerekana ko uburenganzira bwabo buhonyorwa.

Guverinoma ya Qatar yavuze ko abanyamahanga 30.000 bahawe akazi mu kubaka stade.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yatunze-agatoki-uburyarya-bwakuruwe-n-igikombe-cy-isi-cyakiriwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)