Perezida Kagame yavuze ku byavuzwe ko RDC izatera u Rwanda ifatanyije na SADC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yavuze ko nta shingiro bifite kuba u Rwanda rwaba rugiye guterwa na RDC ifatanyije na SADC nkuko umwe mu bajenerali bayo aheruka kubitangaza.

Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru,Perezida Kagame yasabye abanyarwanda kuryama bagasinzira kuko nta ntambara itutumba hagati yarwo na RDC.

Ati "Ibyo ubwabyo ntaho mbona bishingiye.Ntaho mbona byashoboka.Nushaka uryame,usinzire wicure,wiyongeze kuko ntabwo ibyo ubwabyo ari ikibazo.

Ibyo uwo yaba yaravuze muri RDC afite uburenganzira bwabyo,ntabwo ibivugwa byose biba ari ukuri iyo bivugwa kuri iki kibazo cya Kongo,biciye mu banyekongo bo muri leta.Ariko icyo nzi nuko SADC ishobora gushaka gufasha mu gukemura ikibazo cya Kongo.Nubwo abenshi bashaka kugikemura bakagikemura nabi,bakaba bagira ibyo bakora bizana intambwe yo guterwa mu gukemura ikibazo,ntabwo nibwira ko bizagana mu kugirira nabi u Rwanda bafashije RDC.Mu kubona kwanjye ntabwo mbibona.

Icyo nakubwira nuko iyo udashaka intambara urayitegura.Iyo ushaka amahoro utegura intambara rero twe dushaka amahoro,kwitegura twiteguye kera.

Mu kwezi gushize,Umugaba Mukuru wungirije w'Ingabo za Congo, Gen Maj Chiko Tshitambwe, yatangaje ko Igisirikare cya FARDC kimaze iminsi mu bikorwa byo gushaka ubufasha bwo guhangana n'u Rwanda ndetse ko cyitabaje ibihugu byo muri SADC.

Gen Tshitambwe aherutse kugirira uruzinduko mu bihugu bitandukanye bibarizwa mu Majyepfo ya Afurika, aho ingingo yari imbere yari ukuganira ku kibazo cy'umutekano n'ubufasha bushobora guhabwa Ingabo za FARDC.

Gen Tshitambwe yabwiye itangazamakuru ko muri iki gihe, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishyize imbere ubufatanye mu bya gisirikare n'ibindi bihugu kubera urugamba irimo, yo yita ko ihanganyemo n'u Rwanda.

Gen Tshitambwe yavuze ko Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo za FARDC, Perezida Felix Tshisekedi, yakoze ibishoboka byose igisirikare cye kigakurirwaho ibihano cyari cyarafatiwe n'Umuryango w'Abibumbye, ubu igikurikiyeho ari uguhamya ubufatanye n'abandi.

Uyu musirikare mukuru na we yabaye nk'abandi bose ba Congo bavuga ko u Rwanda rwabashojeho intambara rwihishe inyuma y'umutwe wa M23.

Yavuze ko ibikorwa byo kurwanya uyu mutwe byatangiye mu gihe n'ubundi igihugu cyari gihanganye n'indi mitwe irimo ADF gusa ko uru rugamba bazarutsinda.

Ati "Intambara iduhanganishije n'u Rwanda tuzayitsinda. Ibice byose byigaruriwe tuzabigaruza nta mishyikirano [...] hashize hafi imyaka 25 abaturage bacu bo mu Burasirazuba bahura n'ibibazo, ubwicanyi bwakorewe i Makobola kugeza i Kishishe, byose birazwi. Bitinde bitebuke, ababigizemo uruhare bose bazabiryozwa.'



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yasubije-abatekereza-ko-rdc-izatera-u-rwanda-ifatanyije-na-sadc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)