Perezida Paul Kagame yifashishije umupira w'amaguru mu kwerekana uko amateka u Rwanda rwanyuzemo yatumye ruyavanamo amasomo atandukanye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Werurwe 2023 nibwo umukuru w'igihugu, Perezida Paul Kagame yashyikirijwe ishimwe ry'indashyikirwa n'Ishyiramwe ry'Umupira w'Amaguru muri Afurika, CAF, ku bw'uruhare rwe mu iterambere ry'umupira w'amaguru.

Ni igihembo yahawe n'umuyobozi w'impuzamashyirahamwe y'umupira w'Amaguru ku Isi, FIFA, Gianni Infantino ari kumwe n'umuyobozi W'Ishyiramwe ry'Umupira w'Amaguru muri Afurika, CAF, Dr Patrice Motsepe.

Nyuma yo gushyikirizwa iri shimwe, Perezida Kagame yishimiye guhabwa igihembo gihabwa uwabaye indashyikirwa mu guteza imbere ruhago Nyafurika.

Yashimye igihembo yashyikirijwe. Ati 'Nishimiye kwakira igihembo cy'indashyikirirwa gitangwa na CAF.'

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yifashishije umupira w'amaguru mu kwerekana uko amateka u Rwanda rwanyuzemo yatumye ruyavanamo amasomo atandukanye.

Ati 'Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari intambara nyinshi, amateka yo gucikamo ibice n'ibindi. Kimwe mu bintu byahoraga biza ku isonga, cyatumye abantu bongera kunga ubumwe ni siporo by'umwihariko umupira w'amaguru.'

Perezida Kagame yavuze uko mu bihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo hatekerezwaga uko ruhago yahuza abantu.

Ati 'Ndibuka ko ubwo twari mu biganiro byo guhagarika imirwano, kimwe mu bintu byatekerejweho, ndibuka abato ntibari bahangayikishijwe n'ibiryo cyangwa ibindi. Bibazaga uburyo twakina umupira w'amaguru.'

Perezida Kagame yanavuze ko hari ibitaranoga ku iterambere rya ruhago mu Rwanda nubwo hashyirwamo imbaraga.

Ati 'Ntituragera aho tugomba kuba turi ariko kuba muri hano, imbaraga, amasezerano ya CAF, FIFA n'izindi nshuti zacu. Turizera ko bidatinze tuzaba turi aho tugomba kuba turi kandi turi kugendera mu ntambwe z'abamaze kugera ku rwego rwo hejuru ku Isi.'

Igihembo cy'indashyikirwa kandi cyahawe umwami wa Maroc, Mohammed VI,  ni igihembo cyakiriwe na Misitiri ushinzwe Uburezi na Siporo muri icyo gihugu, Chakib Benmoussa.

Perezida Kagame yashimye Maroc yitwaye neza mu Gikombe cy'Isi giheruka kubera muri Qatar mu mpera za 2022.

Ati 'Afurika ifite impano ariko ntibakwiye buri gihe kujya hanze ngo bazamure urwego rwabo. Ndavuga ko dukwiye guharanira ko igituma bajya hariya, bakigeraho bari hano. Ni yo mpamvu ibiri gukorwa na CAF na FIFA bishimishije.'

'Uko Maroc yitwaye mu Gikombe cy'Isi ni urugero rwiza rw'ibishoboka. Dukwiye guharanira kwigana urugero rwiza nka ruriya kandi bikaturemamo umuhate wo gukora ibyiza birenzeho, twe abakina ruhago n'abayikunda.

'Abaturage b'ibihugu byacu bari muri ibi kandi dukwiye guharanira ko bibashimisha.'

The post Perezida Paul Kagame yifashishije umupira w'amaguru mu kwerekana uko amateka u Rwanda rwanyuzemo yatumye ruyavanamo amasomo atandukanye appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/perezida-paul-kagame-yifashishije-umupira-wamaguru-mu-kwerekana-uko-amateka-u-rwanda-rwanyuzemo-yatumye-ruyavanamo-amasomo-atandukanye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-paul-kagame-yifashishije-umupira-wamaguru-mu-kwerekana-uko-amateka-u-rwanda-rwanyuzemo-yatumye-ruyavanamo-amasomo-atandukanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)