Perezida Tshisekedi yasabye ubufasha Sarkozy ku mubano we n'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwahoze ari Perezida w'Ubufaransa,Nicolas Sarkozy yagiriye uruzinduko muri RDC kuri uyu wa 22 Werurwe 2023,anagirana ibiganiro na Perezida Felix Tshisekedi.

Mu biganiro byabo,Perezida Tshisekedi yasabye Sarkozy kugira uruhare mu biganiro hagati ye na Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame nk'uko inkuru ya Africaintelligence ibivuga.

Sarkozy agiriye uruzinduko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma ya Emmanuel Macron uherukayo mu ntangiriro z'uku kwezi.

Uruzinduko rwa Sarkozy muri RDC ntabwo rwigeze rutangazwa icyakora Umuryanama we mu bya dipolomasi, Pierre Regént, yamubanjirijeyo umunsi umwe mbere y'uko ahagera.

U Rwanda rumaze iminsi rushinjwa gushyigikira Umutwe wa M23 uhanganye n'Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) na rwo rugashinja icyo gihugu gukorana no gufasha Umutwe w'Iterabwoba wa FDLR wiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ibi birego byatumye hatutumba umwuka utari mwiza wagejeje ku kurebana ay'ingwe hagati y'ibihugu byombi.

Nicolas Sarkozy ni umunyepolitiki wabaye Perezida w'u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza mu 2012. Ni umwe mu bayoboye u Bufaransa wakoze ibishoboka byose kugira ngo azahure umubano w'u Rwanda n'igihugu cye ndetse yakunze kuvuga ashize amanga ko ashima imiyoborere ya Perezida Kagame.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/perezida-tshisekedi-yasabye-ubufasha-sarkozy-ku-mubano-we-n-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)