Perezida wa Intare FC, Gatibito Byabuze, yavuze ko badateze gukina na Rayon Sports mu Gikombe cy'Amahoro kuko yavuyemo, ahubwo bari kwitegura guhura na Police FC muri 1/4.
Mu kiganiro yahaye Fine FM yavuze ko bari kwitegura Police FC kuko Rayon Sports batakina nayo kandi yarikuye mu irushanwa.
Ati 'N'iyo wazana itegeko cyangwa imbunda ukandasa, nzapfira ukuri kwanjye. Ikipe nari gukina na yo [Rayon Sports] yavuye mu Gikombe cy'Amahoro. Ibyo muri kunzanamo byose ni ukunsenya, mureke nitegure Police FC neza. Muri kunyobya.'
Ikipe y'Intare yandikiye FERWAFA kuri iki cyumweru iyibwira ko umukino wa Rayon Sports yazagenda ikawukina kuko batazawukina.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023,Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yageze ku biro bya FERWAFA mu biganiro na Intare FC ariko yatashye nta muyobozi w'iyi kipe bazahangana uhageze.
Intare FC irashaka kungukira mu kuba Rayon Sports yari yivanye mu irushanwa kubera imitegurire ya FERWAFA itarayinyuze.
Rayon Sports yaje kwemera kugaruka mu irushanwa ariko byateje akavuyo kuko Intare FC idashaka gukina uyu mukino cyane ko n'ubundi amahirwe yayo yo gukomeza ari make kuko yatsinzwe ibitego 2-1 mu mukino ubanza yakiriye.