Perezida wa FC Barcelona,Joan Laporta,yavuze ko umuryango uhora ufunguye kuri Lionel Messi ngo abe yagaruka mu rugo ndetse yemeje ko agiye kurwana intambara akamugarura.
Ibi bije nyuma y'aho Sergio Aguero inshuti magara ya Messi ivuze ko hari amahirwe angana na 50% yo kuba uyu mwene w'abo w'umunya Argentina yasubira muri iyi kipe yakoreyemo ibigwi bitangaje.
Laporta yahishuye ko hari ubushake bwo kugarura Messi back kuri Nou Camp,igihe cyose bakumvikana.
Yagize ati "Ngomba gushaka inzira yatuma umubano wa Messi na Barca uba mwiza cyane kurusha ubu.Tuzareba ariko arabizi ko imiryango ya Barca ihora ifunguye kuri we.
Messi n'umukinnyi mwiza kurusha abandi bose mu mateka y'umupira w'amaguru.Yabaye umukinnyi w'ingenzi kurusha abandi bose mu mateka ya Barca.
Ngomba kwigengesera mu byo mvuga kuko aracyari umukinnyi wa PSG kandi ngomba kubyubaha."
Messi yahagaritse umubano w'imyaka 21 yari afitanye na Barcelona muri 2021, yerekeza muri Paris Saint-Germain ku masezerano y'imyaka ibiri,biturutse ku mikoro make ya FC Barcelona.