Perezida wa Rayon Sports mu mvugo ikomeye yakemanze FERWAFA, asaba imbabazi abakunzi ba Rayon #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yakemanze FERWAFA ko ibyemezo bimwe na bimwe ifata wagira ngo si yo ibyifatira.

Ni nyuma y'uko FERWAFA isubitse umukino wa yo wo kwishyura wa 1/8 yagombaga gukina na Intare FC ejo hashize kuri Stade ya Buesera, wasubitswe habura amasaha 3 ngo utangire ukimurirwa ku wa 5.

Rayon Sports yababajwe n'iki cyemezo itemeye ndetse ihita inafata umwanzuro wo gusezera mu gikombe cy'Amahoro cya 2023.

Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye ejo hashize, perezida wa Rayon Sportrs, Uwayezu Jean Fidele yakemanze FERWAFA niba ibi byemezo ari yo ibifata kuko wagira ngo uwashyize umukino ku wa Gatanu yashakaga ko bazatsindwa n'uwo ku Cyumweru wa shampiyona wa AS Kigali.

Ati 'Wagira ngo uwabikoraga yagiraga ngo imikino yose tuyitakaze [Intare FC n'uwa AS Kigali]. Ese ibyemezo ufata ni wowe ubyifatira cyangwa hari undi ubigufatira?'

Yakomeje avuga ko atumva imikino irimo gukinishwa Rayon Sports ku wa Gatanu akongera ku Cyumweru nyuma y'uko umukino usubitswe abakinnyi barimo kujya ku kibuga, asaba amategeko kubahirizwa.

Ati 'Urankinisha ku wa Gatanu, unkinishe ku Cyumweru, ibyo bihatse iki? Iyo mikino ni iyihe? Amategeko yubahirizwe. Twe twabaye tubabwiye ngo icyo cyemezo mwafashe turi kujya ku kibuga nticyitwemerera gukomeza. Nibaza bakatubwira ko hari ukundi byagenda tuzabireba, nibatubwira ngo turabahannye, tuzabyemera. Tugomba kwiga.'

Abajijwe niba hari abantu akeka ko ari bo baba bafata ibyemezo, Uwayezu Jean Fidele yirinda kubivugaho byinshi.

Ati 'Ntabwo nza kukubwira ngo ni naka. Baravuga ngo aho kwica gitera wakwica ikibimutera. Ikibazo dufite ntabwo ari umuntu runaka, ni umupira uri gupfa. Ntabwo turi hano ngo dushinjanye. Sinshaka kuvuga runaka'

Yasabye imbabazi abakunzi ba Rayon Sports baba bababajwe n'iki cyemezo cyo kwikura mu gikombe cy'Amahoro ariko bagifashe mu rwego rwo guharanira imigendekere myiza y'umupira w'amaguru.

Ati "Abadukunda, abakunda umupira w'amaguru batubabarire, mu izina rya Rayon Sports nsabye imbabazi kuko icyemezo twafashe, twagifashe ku migendekere myiza y'umupira w'amaguru n'ejo hazaza. Ibihano bashaka no kudufatira, twiteguye kubyubahiriza."

Nyuma yo kuva mu gikombe cy'Amahoro, perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele yavuze ko mu gihe FERWAFA yabegera bakaganira noneho Rayon Sports ikabona ko bitababangamiye bazagaruka mu gikombe cy'Amahoro.

Uwayezu Jean Fidele yakemanze FERWAFA



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-rayon-sports-mu-mvugo-ikomeye-yakemanze-ferwafa-asaba-imbabazi-abakunzi-ba-rayon

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)